skol
fortebet

Abakinnyi ba Liverpool Mohamed Salah, bagaragaye mu myitozo yo muri Gym bumva indirimbo ya Bruce Melodie

Yanditswe: Monday 22, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Abakinnyi ba Liverpool barimo Umunya-Misiri Mohamed Salah, bagaragaye mu myitozo yo muri Gym bumva indirimbo ‘Fresh’ y’umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie.

Sponsored Ad

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Liverpool, Mohamed Salah wari kumwe na bagenzi be barimo Thiago Alcantara, agaragara yurira igisa n’igikuta kiri muri Gym, mu majwi yumvikana aho bakoreraga harimo indirimbo ‘Fresh’ y’umuhanzi Nyarwanda, Bruce Melodie.

Abinyujije kuri Twitter, Bruce Melodie yashimiye Liverpool ko abakinnyi bayo bakoreye imyitozo muri Gym bumva indirimbo ye.

Indirimbo Fresh imaze kurebwa n’abasaga miliyoni kuri YouTube kuva tariki ya 13 Ukuboza 2019, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Runtinz Badder wo muri Nigeria mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Kenny uzwi muri Tanzania kubera abahanzi b’ibyamamare bagiye bakorana.

Liverpool iheruka gutsinda Wolves mu mukino wabaye ku wa Mbere, izongera gusubira mu kibuga tariki ya 4 Mata, yakirwa na Arsenal muri Premier League, iminsi itatu mbere y’uko yakirwa na Real Madrid muri Champions League.

Kuri ubu, bamwe mu bakinnyi bayo bagiye kwitabira imikino mpuzamahanga. Mohamed Salah wagaragaye mu mashusho y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatandatu, yahamagawe mu ikipe y’Igihugu ya Misiri izakina na Kenya n’Ibirwa Comores tariki ya 25 n’iya 29 Werurwe 2021.

Mu gihe atararekurwa n’ikipe ye ya Liverpool, Mohamed Salah yitabiriye imyitozo yo muri Gym yakorewe mu kigo cya AXA kuri uyu wa Gatandatu.

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021, Mohamed Salah na bagenzi be bazaba basabwa gutsinda byibuze umwe muri ibiri isigaye kugira ngo bizere gusubira muri iri rushanwa rizabera muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Misiri iyoboye itsinda G n’amanota umunani inganya n’Ibirwa bya Comores mu gihe Kenya ifite atatu naho Togo ikagira inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa