skol
fortebet

Dore urutonde rw’abakinnyi bambara neza kurusha abandi mu Rwanda(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 12, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uko umuntu agaragara inyuma ahanini biterwa n’imyambarire ye, ishobora gutuma akundwa akanubahwa cyangwa se akabyangirwa ndetse n’abamubona bakamusuzugura.

Sponsored Ad

Abantu b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye bakora uko bashoboye kugira ngo bagaragare neza mu ruhame kuko bibafasha kugumana icyubahiro bahabwa na sosiyete.

Abakinnyi ni bamwe mu byamamare abantu benshi tudakunze kubona bambaye imyenda isanzwe kuko akenshi aho bagaragara baba bambaye impuzankano, nyamara burya iyo yayikuyemo bararimba bakaberwa.

Muri iyi nkuru tugiye kureba abakinnyi b’umupira w’amaguru bazwiho kwambara neza no kurimba iyo batari mu kibuga.

1. Yannick Mukunzi

Yannick Mukunzi ni Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède, akaba yaragiye muri ikipe avuye muri Rayon Sport ku ntizanyo.
Yannick Mukunzi yakiniye amakipe akomeye nka APR FC, Rayon Sport ndetse n’ikipe y’igihugu cy’ u Rwanda Amavubi.

2.Kimenyi Yves

Umuzamu Kimenyi Yves wa Kiyovu n’Amavubi, wanakiniye APR FC ndetse na Rayon Sports ni umwe mubakinnyi Bambara neza kurusha abandi ndetse ari mu bakinnyi bakunzwe muri iki gihe.
Kimenyi Yves yagiye avugwa cyane mu rukundo na Muyango ndetse kugeza ubu bakaba bafitanye Umwana 1

3.Nshuti Innocent

Nshuti Innocent yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yarigezemo afite imyaka 15 akaba yarazamuwe muri APR FC nkuru muri 2016, 2018 yaje kwerekeza mu ikipe ya Stade Tunisien aho atatinze kuko muri 2019 yahise agaruka muri APR FC.

Nshuti Innocent yabonye izuba tariki ya 31 Mutarama 1998, yavukiye mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaraguru, ni umwana wa 3 mu muryango w’abana 5.

4.Nshuti Savio

Nshuti Dominique Savio yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, yakuriye mu Isonga, aca muri Rayon Sports, AS Kigali, APR FC ubu akaba ari muri Police FC. Savio nawe ari mu bakinnyi bakunzwe ndetse bambara neza hanze y’ikibuga.

5.Iradukunda Bertrand

Iradukunda Jean Bertrand yatandukanye na APR FC muri 2016 yerekeza muri Bugesera FC yakiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri Police FC nayo ayikinira umwaka umwe, muri 2018 yerekeje muri Mukura VS ayikinira imyaka 2 maze muri 2020 yayivuyemo yerekeza muri Gasogi nayo ayivamo yerekeza muri Township Rollers yo mu gihugu cya Botswana nayo atakibarizwamo ubu akaba ari umukinnyi wa Police FC.

6.Nsabimana Eric [Zidane]

Nsabimana Eric wakinnye mu Isonga na APR FC ndetse akaba yari mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cy’Isi muri Mexique mu 2011, yaciye mu makipe nka Isonga, APR FC, AS Kigali ubu ni umukinnyi wa Gicumbi FC.

7.Nkinzingabo Fiston

Nkinzingabo Fiston ukinira ikipe ya Kiyovu Sport nawe aza mu basore bambara neza iyo atari mu kibuga, ni mwe mu bakinnyi bambara bakaberwa.

Fiston yanyuze mu makipe nka APR FC ndetse na AS Kigali

8.Rusheshangoga Michel

Michel yageze muri APR FC mu 2012 avuye mu Isonga FC. APR FC yayigiriyemo ibihe byiza anatwara ibikombe bitandukanye ayivamo yerekeza mu ikipe ya Singida muri Tanzania ayimaramo umwaka agaruka muri APR FC ariho yavuye ajya muri As Kigali ynaasezereyemo umupira w’amaguru.

Michel nawe aza mu bakinnyi bambara neza.

9.Mutsinzi Ange

Mutsinzi w’imyaka 26, yageze muri APR FC muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports na yo yakiniye imyaka ibiri nyuma yo kuva muri AS Muhanga ubu akaba abarizwa mu ikipe ya Trofense yo muri Portugal.

Mutsinzi Ange Jimmy, ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda babarizwa muri shampiyona z’Umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi bitwaye neza ndetse aza gutoranywa nk’umukinnyi mwiza w’umukino ikipe ye ya CD Trofense yari ihanganyemo na CD Tondela.

10.Usengimana Faustin

Usengimana Faustin yamenyekanye cyane ubwo yatsindiraga Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 igitego cyayajyanye mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexique,yakiniye kandi ikipe ya Rayon Sports, APR FC, ndetse na Buildicon FC yo muri Zambia, ubu akaba abarizwa mu ikipe ya Al-Qasim SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Iraq

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa