skol
fortebet

Abakobwa Bitabiriye Miss Rwanda bahurije hamwe mu mushinga wo kwiteza imbere[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, May 2021

Sponsored Ad

Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda bahurije hamwe mu gikorwa cyo kwiteza imbere, mu mushinga yiswe ‘Kigali Protocal’ ugamije guteza imbere umwana w’umukobwa.

Sponsored Ad

Iri huriro ry’aba bakobwa bahuriye hamwe muri sosuiyete yiswe “Kigali Protocal”, ryibanda cyane mu gufasha abantu bagize ibirori bitandukanye hano mu Rwanda.

Barimo Irasubiza Alliance wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2020 akaba ari na Visi Perezida aho yungirije Umukundwa Joshua. Harimo kandi Kayirebwa Marie Paul wegukanye ikamba nk’iri mu 2021, Uwimana Clémentine wari uri muri Miss Rwanda uyu mwaka ntagere kure, Umunyana Shanita na Umuratwa Kate Anitha bafite ikamba rya Miss Supranational 2019 na 2021 n’abandi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 bavuze ko bihuje mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere.

Irasubiza yavuze ko impamvu bihuje ari ukugira ngo imishinga bafite itarangirira aho.

Ati “Impamvu twahereye ku bakobwa baba baritabiriye Miss Rwanda ni uko baba baragaragaje umurava wo hejuru mu gufasha igihugu. Icyo twifuza ni uko imishinga yabo itarangirira aho. Icyo tugamije ni ugushyigikira umwana w’umukobwa .”

Kigali Protocal yatangiye mu 2019 ariko bahisemo kuyimurika mu 2021 kuko aribwo ibyo bifuzaga kuba bamaze kugeraho aribwo byari bimaze kuba.

Umukundwa yavuze ko batirengagije abahungu kuko serivisi batanga zirimo kwamamaza, gufasha kwakira abantu mu nama, gukora mu bitaramo n’ibindi bitandukanye nabo batahejwe.

Kigali Protocal itanga serivisi ndetse yakoze mu bikorwa bitandukanye birimo The Mane Christmas Party, Bigomba Guhinduka, East African Party ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ubu bari mu gikorwa bise ‘Meddy Mimi Moment’ bafatanyije n’abafana ba Meddy ndetse na Recson Production. Iki gikorwa kigamije kwifuriza Meddy n’umukunzi we ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rwo kurushinga bari kwitegura ku wa 22 Gicurasi.

Sibyo gusa, bagamije no gushimira uyu muhanzi ibihangano byiza byanyuze benshi yakoze.

Iki gikorwa kigamije no kuzamura impano cyane ko hari abahanzi batandukanye bacyitabiriye bakohereza amashusho yabo bari kuririmba. Abatoranyijwe bazagaragara mu ndirimbo yitwa ‘I Can’t Lie’ izahuriramo ibyamamare bitandukanye.


Miss Kayirebwa Marie Paul wabaye Miss Popularity uyu mwaka ni umwe mu bakobwa bihurije hamwe muri uyu mushinga

Miss Umuratwa Kate Anitha wabaye Miss Miss Supranational 2021





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa