skol
fortebet

Abanyamideli bo muri USA bakuyemo imyenda bikinga ikoma ku myanya y’ibanga (Amafoto)

Yanditswe: Friday 02, Feb 2018

Sponsored Ad

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 nibwo Oda Paccy yaciye igikuba mu ikoma yikinze ku bibero no ku mabere, yahaye benshi intero no kumwigana bisa n’ibyakozwe n’abanyamideli bo muri Amerika nabo bifotoje nk’uko uyu muraperi w’umunyarwanda yabikoze.
Aba bakobwa babiri ni abanyamideli bakomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, biyerekanye mu mafoto bakuyemo imyenda bikinga ikoma ku myanya y’ibanga. Muri Nzeri 2017 nibwo Oda Paccy yifotoje y’ikinze ikoma ku myanya y’ibanga
Jasmine Tookes w’imyaka (...)

Sponsored Ad

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 nibwo Oda Paccy yaciye igikuba mu ikoma yikinze ku bibero no ku mabere, yahaye benshi intero no kumwigana bisa n’ibyakozwe n’abanyamideli bo muri Amerika nabo bifotoje nk’uko uyu muraperi w’umunyarwanda yabikoze.

Aba bakobwa babiri ni abanyamideli bakomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, biyerekanye mu mafoto bakuyemo imyenda bikinga ikoma ku myanya y’ibanga.

Muri Nzeri 2017 nibwo Oda Paccy yifotoje y’ikinze ikoma ku myanya y’ibanga

Jasmine Tookes w’imyaka 26 na Josephine Skriver w’imyaka 24 y’amavuko basanzwe bamamariza uruganda rwa Victoria’s Secret rukora imyambaro itandukanye.Jasmone na Skriver bifotoje mu buryo busa n’ubwo Paccy yifotojemo muri Nzeri 2018 bigateze impagarara ku mbuga nkoranyambaga.




Amafoto y’aba bakobwa bombi yashyizwe mu binyamakuru nkaTMZ

Nyuma y’iyi foto ya Oda Paccy havuzwe byinshi, ibyamamare batandukanye batangiye kwifotoza bikinze ikoma ku bice by’umubiri wabo.Icyo gihe Umuraperi Amag The Black yavuze ko agiye kujya arinda amakoma kugira ngo hatagira umuntu wongera kuyangiza.

Mu kumusubiza, Paccy yaje kumvikana amugereranya na kadahumeka.Mu burakari bwinshi,Am G yahise asaba ko uyu mukobwa yajyanwa mu itorero kuko yibagiwe akanirengagiza indangaciro z’umunyarwanda.

Iyi foto yateje impagarara kuri Instagram abanyamakuru barimo Uncle Austin, akaba n’umuhanzi, Arthur Nkusi, Anita Pendo n’abandi nabo bakoze hashtag bari bise “ #OdaPaccyChallenge” yari yakwiye impande zose z’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa