skol
fortebet

Abanyarwanda batuye muri Uganda bibutse banaha icyubahiro Yvan Buravan(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 25, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abanyarwanda batuye muri Uganda bunamiye banaha icyubahiro umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana.

Sponsored Ad

Yvan Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022, yasezeweho bwa nyuma mu ijoro ryo ku wa 23 Kanama 2022 aherekezwa mu cyubahiro ku wa 24 Kanama 2022.

Abanyarwanda batuye muri Uganda barimo abafite amazina mu muziki w’u Rwanda bamwunamiye bamuha icyubahiro mu ijoro ryo ku wa 23 Kanama 2022.

DJ Kerb uri mu bagezweho i Kampala na Tracy wamenyekanye mu itsinda rya TNP ni bamwe mu bifatanyije n’abandi mu ijoro ryo kunamira Yvan Buravan.

DJ Kerb yabwiye IGIHE ko iki gikorwa bagiteguye nk’urubyiruko rukunda umuziki w’u Rwanda by’umwihariko benshi bari inshuti n’abakunzi b’umuziki wa Yvan Buravan.

Ati "Twakabaye tuza i Kigali kumuherekeza mu cyubahiro ariko ntabwo byadukundiye ku mpamvu zitandukanye, iyo ni yo mpamvu yatumye twishyira hamwe dutegura umugoroba wo kumwibuka no kumuha icyubahiro. Yvan Buravan yitabye Imana ariko adusigiye umuziki we nk’urwibutso ruhoraho."

Hari mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2022 ubwo inkuru y’incamugongo yatahaga i Rwanda ko Burabyo Yvan Buravan yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Yvan Buravan ni umuntu washenguye imitima ya benshi kubera uburyo yakoresheje igihe cye mu gusakaza ibyishimo kuri buri wese wari hafi ye akanashishikariza bose gukunda igihugu cyabo n’umuco wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa