skol
fortebet

Abarimo Eddy Kenzo na Hamissa Mobetto bunamiye Yvan Buravan

Yanditswe: Saturday 20, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abarimo Umuhanzi Eddy Kenzo, Umunyamideli Hamisa Mobetto, Umuhangamideli Abryranz n’abandi bafashe umunota wo guha icyubahiro Yvan Buravan witabye Imana muri iki cyumweru, hatangazwa ko mu gitaramo cya Bianca Fashion Hub Season 2 hari umwanya udasanzwe wateguriwe uyu muhanzi mu rwego rwo kumwunamira.

Sponsored Ad

Ni ibirori bitegerejwe kuri uyu wa 20 Kanama 2022 muri Camp Kigali. Bizitabirwa n’ibyamamare bitandukanye nka Hamisa Hassan Mobetto wo muri Tanzania, Eddy Kenzo ukomoka muri Uganda n’itsinda ry’abantu 25 yazanye bamufasha ku rubyiniro, Umuhangamideli Abryanz ndetse na Sheilah Gashumba.

Abahanzi Nyarwanda barimo Alyn Sano, Chris Eazy uri mu bagezweho mu Rwanda na Bwiza bazasusurutsa abazitabira ibi birori.


Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Kanama 2022, hafashwe umunota wo guha icyubahiro Yvan Buravan hatangazwa ko n’ubwo Abanyarwanda bari mu kababaro igitaramo cya Bianca Fashion Hub Season 2 kitazasubikwa.

Hakuweho urujijo rw’ibyasakaye ku mbuga nkoranyambaga byafashwe nko gushinyagura nyuma y’uko umuhanzi Bruce Melodie yamamaje igitaramo azakorera i Burundi, bamwe bamusamira hejuru bagaragaza ko ibitaramo byasubikwa mu rwego rwo kunamira Yvan Buravan.

Rwema Denis uri mu bateguye Bianca Fashion Hub, yavuze ko iki gitaramo kimaze amezi agera kuri atatu gitegurwa batazi ko ibyago bizaba, asobanura ko n’ubwo Abanyarwanda bari mu bihe bibabaje ariko hari ibintu bitahagarara.

Ati “Twagerageje gukora ibishoboka ngo turebe ko twakwimura ariko umuntu wa mbere yari yamaze kugera ku kibuga cy’indege, si ugushinyagura kuko Buravan usibye no kuba turi mu myidagaduro njye namufataga nk’umuvandimwe.”

Rwema yavuze kandi ko uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ruri mu bihe bikomeye byo kubura umubyeyi wa Meddy, Yvan Buravan na Yanga.

Yavuze ko hari ibintu biba bigoye gusobanura kwakira birimo inkuru mbi nk’izi kandi ko bafashe umwanzuro wo gukomeza iki gitaramo nyuma yo kubura amahitamo kuko ibintu byose byari byamaze kwishyurwa.

Yvan Buravan w’imyaka 27 y’amavuko yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa Kanseri y’urwagashya yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde.

Mu gitondo cyo kuwa 19 Kanama 2022 ari bwo indege yari ivuye mu Buhinde yagejeje umubiri wa Yvan Buravan ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Nyuma yo kwakirwa n’abo mu muryango we, umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro mu gihe hategerejwe ko hamenyekana gahunda yo kumuherekeza mu cyubahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa