skol
fortebet

Adele yaje ku isonga nk’uwegukanye ibihembo byinshi muri Grammy Awards-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017, muri Leta zunze ubumwe za Amerika hatangiwe ibihembo bikomeye muri muzika bya Grammy Awards byatanzwe ku nshuro ya 59.
Hatangajwe urutonde rurerure rw’abahanzi mu ngeri zinyuranye begukanye ibihembo. Umuririmbyi Beyonce akaba n’umugore wa Jay z yafashwe n’amarangamutima ubwo Adele yamugaga ibigwi.
Adele yahamagawe ku rubyiniro ahabwa igihembo cya album nziza y’umwaka. Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017, muri Leta zunze ubumwe za Amerika hatangiwe ibihembo bikomeye muri muzika bya Grammy Awards byatanzwe ku nshuro ya 59.

Hatangajwe urutonde rurerure rw’abahanzi mu ngeri zinyuranye begukanye ibihembo. Umuririmbyi Beyonce akaba n’umugore wa Jay z yafashwe n’amarangamutima ubwo Adele yamugaga ibigwi.

Adele yahamagawe ku rubyiniro ahabwa igihembo cya album nziza y’umwaka. Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, Adele yashimangiye ko icyo gihembo kitari gikwiriye we ahubwo ko cyari guhabwa Beyonce utwite impanga

Adele yahawe igihembo cya Album Of The Year yise ‘25’. Adele yagize ati “Ntabwo nshobora kwemera iki gihembo, ndanezerewe cyane ariko umuhanzi w’ubuzima bwanjye ni Beyonce. Iyi album ‘Lemonade’ kuri njyewe yari iy’agaciro kanini…”

Adele yaje ku isonga nk’uwegukanye ibihembo byinshi kuko yabonye bitanu mu gihe Beyonce yatwaye bibiri birimo icya ‘Best Music Video’ kubera indirimbo "Formation”, yanatahanye icya ‘Best Urban Contemporary Album’.

David Bowie, witabye Imana mu minsi ishize na we yahawe ibihembo bitanu birimo icya Best Rock Song, Best Rock Performance, Best Alternative Music Album kubera iyo yise "Blackstar."

Kanye West [wari uhatanye mu byiciro umunani], Drake na Justin Bieber nabo bari batowe mu bahatanira Grammy Awards ntibitabiriye ibirori byo gutanga ibi bihembo. Dailymail yavuze ko hari amakuru yemeza ko Justin Bieber atacyiyumva muri ibi bihembo ‘kuko birenza amaso abahanzi bakibyiruka’.

Drake we ngo yasibye kuko yari afite igitaramo gikomeye yakoreye mu Bwongereza mu ijoro ryo kuwa 12 Gashyantare 2017 ari nabwo ibi bihembo byatanzwe.

Ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards byabereye mu Mujyi wa Los Angeles kuri Staples Center. Abahanzi batandukanye barimo Adele, Chance the Rapper, Kirk Franklin, The Weeknd, Daft Punk, Anderson, Beyonce n’abandi baririmbye muri ibi birori.

Ibi bihembo bisanzwe bitegurwa na National Academy of Recording Arts and Sciences.

Twenty One Pilots bahawe igihembo cya Best Pop Duo/Group Performance
Lady Gaga na Metallica
Bruno Mars yaririmbye ’That’s What I Like’
The Weeknd yaririmbye iyitwa I Feel It Coming

Chance The Rapper yatwaye igihembo cya Best New Artist
Jay z n’umwana we Blue Ivy
Adele yahawe igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka ’Hello’
Knowles yafashwe n’amarangamutima ubwo Adele yamuvugaga ibigwi
Beyonce yahawe ibihembo birimo icya Best Urban Contemporary Album
Ubwoba bwari bwose kubera iyi ntebe yari yicayeho ikamubirindura muri ubu buryo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa