skol
fortebet

Adele yashyingirwanywe n’umukunzi we mu ibanga rikomeye

Yanditswe: Monday 06, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’Umwongereza Adele Laurie Blue Adkins, yamaze gutangaza ko yashyingiranywe n’umukunzi we bari bamaranye imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore mu buryo butemewe n’amategeko.
Adele washimangiye ubuhanga bwe mu ndirimbo ’Hello’ n’umukunzi we Simon Konechi bateganyaga gukorera ubukwe bwabo mu Mujyi wa Los Angeles kuri Noheli y’umwaka ushize, buza gusubikwa biturutse ku kuba abavandimwe b’umugabo batari kubasha kuhagera mu bihe by’iminsi mikuru. Icyo gihe ikinyamakuru Mirror cyandikikwa (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’Umwongereza Adele Laurie Blue Adkins, yamaze gutangaza ko yashyingiranywe n’umukunzi we bari bamaranye imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore mu buryo butemewe n’amategeko.

Adele washimangiye ubuhanga bwe mu ndirimbo ’Hello’ n’umukunzi we Simon Konechi bateganyaga gukorera ubukwe bwabo mu Mujyi wa Los Angeles kuri Noheli y’umwaka ushize, buza gusubikwa biturutse ku kuba abavandimwe b’umugabo batari kubasha kuhagera mu bihe by’iminsi mikuru.

Adele yavuze ko yinjiye mu buzima bushya n’umukunzi we

Icyo gihe ikinyamakuru Mirror cyandikikwa mu Bwongereza, cyari cyabwiwe n’inshuti y’aba bombi ko ’byaturutse ku gutumira abantu mu bukwe bwabo bakerewe, yongeraho ko babusubitse bitewe no kuba butari bwitabirwe n’inshuti n’imiryango.’

Kuri ubu, Adele yamaze guhishura ko yakoze ubukwe n’umukunzi we mu ibanga rikomeye. Yabigarutseho ubwo yari ku rubyiniro mu gace ka Brisbane mu gihugu cya Australia.

Yagize ati "Ibyiyumviro umuntu agira iyo akunda umuntu byikirenga nibyo byiyumviro byiza kurusha ibindi byose ku Isi...Kandi nanjye nageze muri ibyo byiyumviro...Ndabihamya..Nsinshobora kujya kure yabyo...Nabonye urubavu rwanjye."

Adele w’imyaka 28 y’amavuko na Simon Konechi w’imyaka 42 y’amavuko, batangiye gukundana mu mwaka wa 2011. Mu myaka itanu bamaranye bafitanye umwana umwe bise Angelo James Konechi babyaranye mu 2012.

Konechi warushinze na Adele asanzwe afite undi mwana w’imyaka 9 yabyaranye n’umugore we wa mbere witwa Clary Fisher bamaranye imyaka ine, kuva mu 2004 kugeza mu 2008.

Adele akomoka mu Bwongereza, yatangiye kuririmba muri 2006 amenyekana cyane mu ndirimbo ’Hello’, ’When We Were Young’, ’Send My Love’ n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa