skol
fortebet

Adele yongeye gushyira benshi mu rujijo nyuma yo kugaragara yambaye impeta y’isezerano

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Adele ukunzwe na benshi yongeye gushyira benshi mu rujijo nyuma yo kugaragara yambaye impeta mu rutoki rw’isezrano bikekwa ko ari iyo Paul yamwambitse bavugwa mu rukundo.

Sponsored Ad

Aba bombi bongeye kubyutsa ibihuha bimaze igihe by’uko Paul ashobora kuba yarambitse uyu mugore impeta, ubwo uyu muhanzikazi yagaragaraga yambaye impeta ya diyama ku rutoki rw’impeta y’isezerano.

Adele yagiye agaragara yambaye imikufi itandukanye kuva yatangira gukundana ku mugaragaro n’uyu mugabo ushinzwe kureberera inyungu z’abakinnyi no kubashakira amasoko(Sport Agent), mu mpeshyi ya 2021, amezi make nyuma yo kurangiza gutandukana n’uwahoze ari umugabo we Simon Konecki.

Paul yigeze guca amarenga y’umubano we na Adele muri Gicurasi 2021 mu kinyamakuru New Yorker Profile, agaragaza ko arimo gusohokana n’iki kirangirire mu nyjana ya Pop.”

Uyu mugabo washinze ikigo cya Klutch Sports Group gishinzwe gushakira abakinnyi isoko, icyo gihe yongeyeho ko yari ingaragu kandi atari mu rukundo n’ubwo yasohokanaga n’uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka “Easy On Me”.

Nyuma y’amezi abiri atangaje ariya magambo, we n’uyu muririmbyi wakunzwe no mu ndirimbo nka “Rolling in the Deep” bafotowe bicaranye muri sitade ahaberaga umukino wa Milwaukee Bucks na Phoenix Suns muri NBA.

Kuva icyo gihe ni bwo abantu batangiye kwemeza urukundo hagati yabo.

Adele, wabyaranye umwana w’umuhungu Angelo na Konecki, yabwiye itangazamakuru muri Nyakanga 2022 ko byanze bikunze yifuza kubayara abandi bana babiri, abantu batangira kuvuga ko yaba yiteguye kubyarana na Paul.

Yaravuze ati: “Byaba byiza biramutse bidukundiye. Bitanakunze kandi, mfite Angelo. Gusa ndashaka kwishima. ”

Hagati aho, Paul we afite abana batatu: Reonna, Richie na Zane, kandi na we yavuze ku bijyanye no kwagura umuryango mu kiganiro cyo muri Kamena 2022.

Si ubwambere Adele biketswe ko yambitswe impeta na Paul, kuko muri Gashyantare 2022, n’ubundi yahakanye yivuye inyuma ibihuha byo kwambikwa impeta.

Nyuma yo kuzongwa n’umunyamakuru, yaramuhindukiranye aramubaza ati: “Mbaye narambitswe impeta y’isezerano, hari uwo ngomba kubwira ko nayambitswe cyangwa ntayambitswe?”

Ibi buhuha byongeye kubyuka nyuma yo kubona Adele yambaye impeta ya diyama mu birori BRIT Awards by’uyu mwaka, mu gihe yari amaze igihe atagaragara ayambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa