skol
fortebet

Agace ka Filime ya mbere irimo Barafinda kageze hanze [VIDEO]

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2018

Sponsored Ad

Barafindafinda niyo filime ya mbere yakinwemo na Barafina Sekikubo Fred wamamaye mu Rwanda nyuma yo gutanga kandidature ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yabaye muri Kanama 2017 gusa kandidatire ikaza kutemerwa kuko atujuje ibisabwa na komisiyo y’igihugu y’amatora ubu noneho yinjiye mu mwuga wo gukina amafilime.
Barafinda wamamaye kandi kubera ibiganiro bitandukanye byuzuyemo urwenya yatangaga birimo n’icyo yagiranye n’abanyamakuru akimara gutanga kandidatire ndetse n’imigabo n’imigambi ye (...)

Sponsored Ad

Barafindafinda niyo filime ya mbere yakinwemo na Barafina Sekikubo Fred wamamaye mu Rwanda nyuma yo gutanga kandidature ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yabaye muri Kanama 2017 gusa kandidatire ikaza kutemerwa kuko atujuje ibisabwa na komisiyo y’igihugu y’amatora ubu noneho yinjiye mu mwuga wo gukina amafilime.

Barafinda wamamaye kandi kubera ibiganiro bitandukanye byuzuyemo urwenya yatangaga birimo n’icyo yagiranye n’abanyamakuru akimara gutanga kandidatire ndetse n’imigabo n’imigambi ye yarimo uwo gushakira abakobwa bose abagabo no kujya aha abashakanye bamaranye imyaka 10 impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) yinjiye mu mwuga wo gukina filimi, ibi akaba abikoze nyuma y’igihe gito anagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’itsinda Trey Rappers yanamwitiriwe kuko yahawe izina rya Barafinda.

Iyi filimi izagaragaramo Barafinda yitwa Barafindafinda ni iy’uwitwa Kayiranga Kevin ikaba irimo gukorwa na Kalinga Images ari nayo yashyize agace gato nteramatsiko (Trailer) kayo hanze.

Iyi filime kandi izanagaragaramo abandi bakinnyi babigize umwuga nka Mazimpaka Kennedy ari nawe mubyeyi w’umunyarwenya ukomeye akaba n’umunyamakuru wa KISS FM, Nkusi Arthur n’umuhanzi Sintex.

Dore inshamake nteramatsiko (trailer) z’ibizagaragara muri filimi Barafindafinda izagaragaramo Barafinda Sekikubo Fred

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa