skol
fortebet

Agahinda kuri Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’itsinda rya Charly na Nina ryamaze gutandukana byeruye

Yanditswe: Tuesday 11, May 2021

Sponsored Ad

Muyoboke wamaze imyaka 4 ari umujyanama akaba n’umwe mubagize uruhare runini mu kuzamura umuziki w’tsinda rya Charly na Nina ryamaze gutandukana ku mugaragaro, yagaragaje uwo abona bizorehera kwikorana umuziki muri aba bakobwa bari bamaze kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo .

Sponsored Ad

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye ni Inyarwanda dukesha iyi nkuru , nyuma y’uho ku munsi w’ejo tariki ya 10 gicurasi haragaye inkuru zivuga ko itsinda rya Charly na Nina ryamaze kutandukana kumugaragaro ,bikababaza benshi mu bakunzi b’ibihangano byabo.

Mu mumakuru dukesha Inyarwanda Yagize ati

"Kuri njyewe ni igihombo. Natangiye kucyiyumvisha kuva ku munsi wa mbere bavuga ngo dutandukane! N’uru ruganda ruba rubuze abanyamuziki b’abahanga bafite igikundiro n’abafana muri rusange b’umuziki”. Yakomeje avuga ko bibabaje kumva abahanzi nk’aba batanze umusanzu ahari hakenewe umuziki hose mu gihugu batandukanye, avuga ko byaba byiza bakomeje gukora wenda buri wese akaba yakomeza gukora umuziki ku giti cye."

Yakomeje agira ati” (……) Birashoboka kuri umwe cyangwa kuri bombi ariko birasaba ingufu nyinshi cyane. Ni nko kongera gutangira buriya ariko birashoboka ni abaririmbyi beza bazi kuriririmba. Kuba uzi kuririmba ufite ubushake cyane cyane nka Nina nzi ko yabibasha n’ubundi Nina na musaza we aririmba muri hotel muri Mille Collines byari bimutunze ni ko kazi yakoraga nta kandi yakoraga”.

Mukoboke yakomeje avuga ko kandi Charly we atigeze aririmba muri za karawoke nka mugenzi we. Aha twongeye kumubaza ubugira kabiri tuti kuki ubona uku batandukanye uwabishobora cyane ari Nina? Iki kibazo Alex Muyoboke yongeye kugisubiza agira ati ”(….) N’undi yakora ntabwo mvuze ko Charly atakora! Ariko uwo mbona afite courage cyane, impamvu mvuze ngo Nina yakomeza agakora ni uko mbazi imikorere yabo, ukuntu bakoraga nakubwiye ko na mbere hose ari byo byari bimutunze yari amaze imyaka hafi igera ku icumi akora live band, yaririmbye za Serena na Mille Collines, so niho mbikura rero”.

Yagarutse kuri Nina bitamunanira kongera kwihuza na Band agasubira kuri Hotel akaririmba. Mu mboni ye yongeye kuvuga ko aba bakobwa batandukanyijwe no kutagira ’Management’. Iyi nkuru y’itandukana ryabo ikivugwa, Alex Muyoboke yashyize kuri ’Status’ ye ya WhatsApp amafoto atandukanye agaragaza ibyo we n’iri tsinda bagezeho mu myaka 4 bamaranye, icyakora hari aho yanditse agira ati ”Ubuse wungutse iki wowe watumye itsinda nk’iri ryubatse amateka risenyuka?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa