skol
fortebet

Akari ku mutima wa Ally Soudy nyuma y’imyaka 15 arushinze n’Umwiza

Yanditswe: Monday 20, Nov 2017

Sponsored Ad

Imyaka 15 irashize umunyamakuru akaba n’umuhanzi benshi bazi nka Ally Soudy arushinganye n’umufasha we, Umwiza Carine barizihiza imyaka 15 bamaze bakundana.
Ally Soudy yamenyekanye ubwo yakoraga kuri Radio Salus nyuma yaje kuhava yerekeza kuri Radio Isango Star ndetse aza no kujya gutura muri Amerika ari naho abarizwa kugeza ubu n’umuryango we.
Uyu muhanzi wakoranye indirimbo na The Ben, avuga urukundo rwabo nk’inzira igoye ariko ko Imana yababaye hafi muri byose yifuzaga.Yanditse asaba Imana (...)

Sponsored Ad

Imyaka 15 irashize umunyamakuru akaba n’umuhanzi benshi bazi nka Ally Soudy arushinganye n’umufasha we, Umwiza Carine barizihiza imyaka 15 bamaze bakundana.

Ally Soudy yamenyekanye ubwo yakoraga kuri Radio Salus nyuma yaje kuhava yerekeza kuri Radio Isango Star ndetse aza no kujya gutura muri Amerika ari naho abarizwa kugeza ubu n’umuryango we.

Uyu muhanzi wakoranye indirimbo na The Ben, avuga urukundo rwabo nk’inzira igoye ariko ko Imana yababaye hafi muri byose yifuzaga.Yanditse asaba Imana gukomeza kurinda umuryango we kugeza ku iherezo ry’isi.

Mu myaka 15 bamaranye harimo itandatu bamaze barushinze.Aba bombi batangiye gukundana bakiri ku ntebe y’ishuri kugeza ubwo bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore ndetse kuri ubu bafitanye abana babiri.

Yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku Mana kuba yararinze urukundo rwabo kugeza n’ubu n’ubwo bahura n’ibigeragezo ariko ngo babiciyemo bemenye kandi yizeye neza ko Imana igiye gutangaza isi y’urukundo.

Yagize ati "Kuva mu 2002 kugeza ku itariki 19 Ugushyingo 2017[imyaka 15 turi kumwe], Imyaka 6 ari umugore w’ikirenga w’umumarayika wanjye, mama w’abana banjye Warris na Kigali."

Yungamo ati "Turashima Imana kubw’uburinzi bwayo no kuduhundagazaho imigisha, Allah, watubaye hafi mu byiza no mu bikomeye, komeza uturambureho ibiganza kugera ku iherezo ryacu kandi tugusaba naryo kuzaryeza tukazagusanga turi mubo wishimiye! Kandi ngutuye inshuti zanjye zose, abavandimwe banjye n’ikiremwamuntu muri rusange.......Uduhe Isi y’urukundo ni ibyishimo, Amen!”

Kuwa gatandatu tariki ya 19/11/2011 nibwo Umwiza Carine na Uwizeye Ally Soudy, bahamije isezerano ryabo bemeranye kubana nk’umuabo n’umugore imbere y’amategeko y’Igihuu cy’u Rwanda.

Aba bombi ntibageze imbere ya Padiri cyangwa Pasiteri; bavuze ko bitari gushoboka kuko bombi badahuje imyemerere.

Icyo gihe ally Soudy yagize ati“Njye ndi umuyisilamu, umugore wanjye akaba umukristu, ntabwo duhuje idini ndetse n’imyemerere gusa twese twemera Imana imwe. Buri wese yatsimbaraye ku idini ye. Dukundana ntitwahujwe n’idini ahubwo twahujwe n’urukundo kandi urukundo ni Imana kandi abahuje urukundo Imana irabasanga. Ababyeyi bacu nabo twasanze barabanye baba mu madini atandukanye kandi natwe ni gutyo twakuze. Ntiyagombaga kwishushanya ngo ahinduke abe umu silamu kandi ku mutima adahindutse kugirango gusa murongore.”

Ubu bafitanye abana babiri, Ally Waris Umwiza wavukiye mu Rwanda na Ally Gia-Basia Kigali Umwiza wavukiye muri Amerika. Ally Soudy n’umuryango we batuye muri Amerika, igihugu berekejemo mu 2012 .

Carine yambika impeta umugabo we, Ally Soudy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa