skol
fortebet

Akari ku mutima wa Habiba wambaye bikini muri Miss Supranational akabura ikamba

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2017

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Ingabire Habibah w’imyaka 20 y’amavuko wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Supranational 2017, yatangaje ko yanyuzwe cyane n’umusaruro yakuye muri iri rushanwa n’ubwo atambitswe ikamba.
Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 01 Ukuboza 2017 nibwo mu gihugu cya Polonye hatangajwe ko Jenny Kim w’imyaka 23 y’amavuko wo muri Korea y’Epfo yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017 nyuma yo gutsinda abo bari bahatanye 68.
Habiba wakoze uko ashoboye akambara (...)

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Ingabire Habibah w’imyaka 20 y’amavuko wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Supranational 2017, yatangaje ko yanyuzwe cyane n’umusaruro yakuye muri iri rushanwa n’ubwo atambitswe ikamba.

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 01 Ukuboza 2017 nibwo mu gihugu cya Polonye hatangajwe ko Jenny Kim w’imyaka 23 y’amavuko wo muri Korea y’Epfo yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017 nyuma yo gutsinda abo bari bahatanye 68.

Habiba wakoze uko ashoboye akambara ‘Bikini’ yavuze ko kuba ataregukanye ikamba cyangwa se ngo aboneke mu bakobwa 25 ba mbere ntacyo byamutwaye cyangwa ngo yicuze.Yakomeje avuga ko yanyuzwe no kuba yarabashije guhagararira igihugu cye neza akanandikisha andi mateka.

Habiba arashima buri wese wamuhaye hafi muri aya marushanwa

Miss Supranational 2017 yabaga ku nshuro ya 9 ryatangiye hagati mu Ugushyingo.Habibah yahagurutse I Kigali yerekeza ahaberaga irushanwa kuwa 17 Ugushyingo 2017.

Mu butumwa burebure Ingabire Habibah yanyujije ku rukuta rwe rwa instagra, yagize ati:”Ndashaka gushimira buri umwe wanshyigikiye , byari ibyishimo byinshi guserukira igihugu cyanjye, nakoze uko nshoboye ku bw’ishema ry’u Rwanda.Ndumva nishimye cyane.Nize byinshi,hari ibyo namenye kandi bizamfasha mu mibereho yanjye.”

Yungamo ati “Byari byiza guhura n’abandi bakobwa beza baturuka mu mico itandukanye, kuri ubu nshobora kuvuga amwe mu magambo y’indimi zitandukanye.Hari byinshi ntazigera nibagirwa.Nzakumbura ubuzima twarimo.Nshimiye nanone uwari we wese wagize uruhare muri uru rugendo, ndabakunda mwese, namwe mukomeze munkunde,ibyiza biracyaza.”

Jenny Kim wambitswe ikamba yagaragiwe n’ibisonga bine: Igisonga cye cya mbere ni Tica Martinez wo muri Colombia naho igisonga cye cya kabiri ni Bianca Tirsin wo muri Romania.Igisonga cya gatatu yabaye Miss Ethiopia witwa Bitaniya Yosef naho igisonga cya kane aba Miss Puerto Rico witwa Larissa Santiago.

Habiba n’ubwo atambitswe ikamba ariko muri aya marushanwa yagaragaje impano yo kuririmba ubwo we na Nyampinga wo muri Afurika y’Epfo na Nyampinga uhagarariye Ubuhinde baririmbaga indirimbo yitwa "Roar" y’umuririmbyi w’umunyamerika, Katy Perry.

Jenny Kim yahembwe ibihumbi 30 by’Amadolari ya Amerika

Habiba [uri hagati]ubwo yari kumwe na bagenzi be bagaragazaga impano yo kuririmba


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa