skol
fortebet

Akayabo k’Amadorali Y’Amerika niyo agomba gukoreshwa mu myiteguro y’Impanga Beyonce agiye kwibaruka

Yanditswe: Sunday 02, Apr 2017

Sponsored Ad

Beyoncé Knowless aritegura kwibaruka impanga nyuma y’imfura ye y’umukobwa yabyaranye na Jay-Z ubwo hari muri 2012, hanyuma abyarirwa mu bitaro bya Lenox Hill Hospital biri mu Mujyi wa New York ari nawo batuye. Uyu mwana w’umukobwa babyaye bahise bamuha izina rya Blue Ivy Carter.
Ni nyuma y’amezi abiri Beyonce atangaje ko we n’umugabo we Jay Z bagiye kwibaruka abana b’impanga, None ubu uyu muryango watangiye imyiteguro idasanzwe y’uburyo bazabakira mu rugo rwabo.
Ikinyamakuru Life & Style (...)

Ikinyamakuru Life & Style Magazine cyatangaje ko gifite amakuru cyahawe n’umwe mu bantu bagenderera urugo rw’ibi byamamare wavuze ko batangiye gutegura aho bazakirira abana b’impanga bagiye kwibaruka ndetse ngo mbere yuko Beyonce abyara bateguye amadolari 500,000 agomba kuzakoreshwa mu gukora neza icyumba bazabamo.

Uyu yagize ati “Impanga zabo zizaba zifite aharyamirwa hateye kimwe, amashuka n’ibindi bibiherekeza byose bigura ibihumbi mirongo itatu by’amadorali, kongeraho n’ibindi bihumbi mirongo itanu byashyizwe mu by’umuziki bazajya bacurangirwa.
Yakomeje ati “Bafite ububiko bwuzuyemo imyenda ikoranywe ubuhanga kandi ihenze mu buryo bwose bushoboka.

Iki kinyamakuru cyavuze ko amashuka aba bana bazajya baryamamo ahenze cyane kuko imwe igura amadolari 30,000(agera kuri miliyoni 25 y’u Rwanda), naho umuziki uzajya ubacurangirwa waguzwe amadolari 50,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa