skol
fortebet

Album nshya ya Yvan Buravan yegukanye igihembo cya Kiss Summer Awards 2022(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 31, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Album ‘Twaje’ ya nyakwigendera Yvan Buravan yagizwe iy’umwaka mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022 byatanzwe ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 30 Ukwakira 2022.

Sponsored Ad

Kiss Summer Awards ni ibihembo bitangwa na Radio KISS FM. Bigenerwa abahanzi n’abandi banyamuziki baba baritwaye neza mu mpeshyi ya buri mwaka.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru muri Norrsken House Kigali habereye ibirori byo gutanga ibihembo bya Kiss Summer Awards ku b’indashyikirwa mu muziki.

Umwaka w’ibi bihembo utangira kubarwa bahereye igihe ibindi byatangiwe, ukarangirana n’impeshyi ya buri mwaka.

Muri Kiss Summer Awards 2022 abahanzi bahatanaga mu byiciro bitandatu byiyongeraho igihembo cy’umuntu wagiriye akamaro uruganda rwa muzika ushimirwa by’umwihariko.

Ni ibirori byitabiriwe n’abiganjemo abo mu ruganda rw’imyidagaduro bari bararitswe cyane ko kwinjira byari ubutumire.

Umugoroba wo gutanga ibi bihembo watangijwe n’umuhango wo gutambuka ku itapi y’umutuku abantu bafata amafoto y’urwibutso, ubundi bagahabwa ibyicaro.

Umuhango wo gutambuka ku itapi y’umutuku wari uyobowe na Cyuzuzo Jeanne d’Arc na Antoinette Niyongira mu gihe ibi birori nyirizina byo byayobowe na Nkusi Arthur na Sandrine Isheja.

Ahagana saa Mbili z’umugoroba ni bwo ibihembo bya Kiss Summer Awards byatangiye gutangwa, bahereye ku cya Producer w’umwaka cyashyikirijwe Element.

Iki gihembo cyakurikiwe n’icy’umuhanzi mushya cyegukanywe na Chriss Eazy wanahise ahembwa kuba Brand Ambassador wa Engen mu gihe cy’umwaka wose.

Igihembo cya gatatu cyatanzwe muri Kiss Summer Awards 2022 ni icya Album y’umwaka yabaye ‘Twaje’ ya Yvan Buravan unaherutse kwitaba Imana. Cyakiriwe na mukuru we witwa Martial.

Burabyo Yvan wakoreshaga amazina ya Yvan Buravan mu muziki yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022. Ni umwe mu bahanzi batangaga icyizere mu hazaza ha muzika Nyarwanda.

Kiss FM yanashimiye Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu wahembwe nk’umuntu wagiriye akamaro kanini uruganda rwa muzika mu Rwanda.

Igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka cyegukanywe na Alyn Sano mu gihe umuhanzi w’umugabo w’umwaka yabaye Kenny Sol. Indirimbo y’umwaka yo yabaye ‘Inana’.

Ibihame by’Imana bari babukereye mu kwakira igihembo cya Yvan Buravan

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa