skol
fortebet

Ali Kiba yataramiye muri Amerika, abasigira urwibutso -AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 14, Mar 2017

Sponsored Ad

Umunyatanzaniya Ally Salehe Kiba wamamaye nka Ali Kiba mu muziki yashimangiye ubuhanga bwe nyuma yo kuririmba indirimbo ziganjemo izikunzwe muri iyi minsi mu buryo bwa ’Live’.
Ni igitaramo gikomeye uyu muhanzi yakoreye muri Amerika, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017. Ni urugendo rurerure yatangiye rw’ibitaramo bizenguruka uyu mugabane agomba kumaramo ukwezi.
Ali Kiba uhanganye na Diamond muri iki gihe, yageze ku rubyiniro akenewe na benshi bifuzaga kumubona imbona nk’ubone. Bamwe mu (...)

Sponsored Ad

Umunyatanzaniya Ally Salehe Kiba wamamaye nka Ali Kiba mu muziki yashimangiye ubuhanga bwe nyuma yo kuririmba indirimbo ziganjemo izikunzwe muri iyi minsi mu buryo bwa ’Live’.

Ni igitaramo gikomeye uyu muhanzi yakoreye muri Amerika, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017. Ni urugendo rurerure yatangiye rw’ibitaramo bizenguruka uyu mugabane agomba kumaramo ukwezi.

Ali Kiba uhanganye na Diamond muri iki gihe, yageze ku rubyiniro akenewe na benshi bifuzaga kumubona imbona nk’ubone. Bamwe mu bafana be bari bitwaje ibyuma bibafasha gufata amafoto y’urwibutso nawe.

Yitwaje bamwe mu babyinnyi bagera kuri babiri bamufashije kwitwara neza ku rubyiniro.

Muri iyi minsi Ali Kiba wiyita ‘King Kiba’ yakoze indirimbo zamufashije gushimangira ubuhanga bwe nka ‘Mwana’ n’indi yitwa ‘Chekecha’, ’Lupela’. Afite n’indi nshyashya yitwa ’Niaje’ nayo iri mu zikunzwe cyane iwabo yanasubiyemo mu minsi ishize.

Ibi bitaramo uyu muhanzi yabitangiye tariki ya 04 Werurwe uyu mwaka, uru rugendo agomba kurusoza mu ntangiriro za Mata uyu mwaka.

Biteganyijwe ko azazenguruka mu mujyi itandukanye harimo Las Vegas, Austin, Houston,Minnesota, Minneapolis ndetse na Washington DC.

AMAFOTO:

Ali Kiba yashimishije abakunzi be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa