skol
fortebet

Ama G witegura gukora ubukwe yatangaje Marraine we

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

Hakizimana Amani wamamaye nka AmaG The Black yatangarije imbere y’imbaga yabitabiriye imurikwa rya Album ya Aline Gahonganyire ko yamaze kubona Marraine we kandi ko bari kumwe, abari aho batunguwe.
Uyu muraperi uherutse gusohora indirimbo yitwa ‘Akarima k’Igikoni’ iri mu zo mu njyana ya Hip Hop, yafashe ijambo maze yerura ko agiye kurushinga n’umukunzi we mushya Uwase Liliane bakabana mu buryo bwemewe kandi ko Marraine yahisemo ari umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,Aline (...)

Sponsored Ad

Hakizimana Amani wamamaye nka AmaG The Black yatangarije imbere y’imbaga yabitabiriye imurikwa rya Album ya Aline Gahonganyire ko yamaze kubona Marraine we kandi ko bari kumwe, abari aho batunguwe.

Uyu muraperi uherutse gusohora indirimbo yitwa ‘Akarima k’Igikoni’ iri mu zo mu njyana ya Hip Hop, yafashe ijambo maze yerura ko agiye kurushinga n’umukunzi we mushya Uwase Liliane bakabana mu buryo bwemewe kandi ko Marraine yahisemo ari umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,Aline Gahongayire.

Amag The Black, yavuze ko akunda cyane kandi akubaha Aline Gahongayire. Na Gahongayire atangaza ko yubaha Amag The Black. Yagize ati "Uyu mubyeyi ndamukunda kandi ndamwubaha cyane. Buri cyumweru ndamuhamagara nkamusaba ko asengera. ..... kandi hari ibintu byinshi banditseeeee mu bukwe bwanjye Aline niwe uzambera Marraine"

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukwakira 2017 nibwo Aline yamuritse album nshya ya 7 yise ‘New Woman’.Aline yashimye bikomeye Knowless Butera n’umugabo we,Clement avuga ko bamubaye hafi mu bihe bitoroshye yanyuzemo.

Uwase Liliane na Ama G The Black bamaranye amezi agera kuri arindwi bari kumwe ndetse nyuma yo gutandukana kwe n’umugore byagiye bivugwa ko babana mu rugo.

Ibya Ama G n’uyu mukobwa Lily byamenyekanye ubwo uyu muraperi yatangiye gushyira amafoto atandukanye kuri instagram ye bari kumwe bahuje urugwiro. Ubwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru y’amavuko mu minsi ishize, Ama G yashyize ifoto ye kuri instagram ayandikaho ubutumwa buri mu cyongereza amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko aho yagize ati "isabukuru nziza y’amavuko kuri wowe mukunzi wanjye (happy birthday 2 u my lv) Lily nawe yaje gusubiza ati urakoze rukundo (thx lv)".

Ama G n’umugore babanaga mbere bafitanye umwana w’umuhungu bise Shami.

Aline nawe yemeye ko azaba Marraine wa Ama G The Black

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa