skol
fortebet

Ama G yariye karungu yibasiye indaya n’abahanzi bagenzi be

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuraperi Ama G The Black wari umaze iminsi arwaye yagarukanye umujinya awutura buri wese wumva ko yageze ku gasongera ku buzima, ngo byose birashoboka aho wari uri ejo wahavanwa cyangwa ugahananuka.
Ama G yagarutse yariye karungu mu mashusho yashyize kuri instagram amugaragaza ubona ababaye cyane.Yambaye umupira w’umutuku, yasokoje umusatsi, afashe Sim Card ya MTN avuga ko ibyo ashaka gutangaza byose ariho bibitse.
Uyu muhanzi uherutse kurushinga yirinze kugira byinshi atangaza bijyanye (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Ama G The Black wari umaze iminsi arwaye yagarukanye umujinya awutura buri wese wumva ko yageze ku gasongera ku buzima, ngo byose birashoboka aho wari uri ejo wahavanwa cyangwa ugahananuka.

Ama G yagarutse yariye karungu mu mashusho yashyize kuri instagram amugaragaza ubona ababaye cyane.Yambaye umupira w’umutuku, yasokoje umusatsi, afashe Sim Card ya MTN avuga ko ibyo ashaka gutangaza byose ariho bibitse.

Uyu muhanzi uherutse kurushinga yirinze kugira byinshi atangaza bijyanye n’amagambo yavugaga ahubwo yandika agira ati :” Umugisha urayatondagira ndazakubivuga.”Bamwe mu bamukurikirana kuri konti ya instagram bamubajije icyo agamije maze atangaza ko uko amasaha yicuma ariko agenda ahishura byinshi bijyanye n’icyo ashaka kuvuga.

Ama G The Black aherutse kurushinga, Marraine w’umugore yabaye Aline Gahongayire

Yabajijwe icyamuteye uburakari ariko yirinda gusubiza umuntu n’umwe; afashe agapapuro kavamo Sim Card ya MTN yavuze ko n’abagabo b’ibigango mubona baherekeza abahanzi cyangwa se bari ku miryango y’utubari n’ahandi habera ibitaramo ko n’ubwo bakwiratana ariya maboko manini ariko byose bizashira.

Amag ati:” Waba uri umuhanzi, indaya , umukinnyi cyangwa se ufite akabari kagezweho umenye ko byose byamanuka.Impamvu y’ibi bintu ndaza ku bibabwira, n’abagabo bibigango n’amaboko arenze byose birashira tu. Impamvu ndayibabwira byose biraha [ ku gapapuro kavamo Simcard], nasuwapishije ndaza kubibabwira. ”

Yasoje ubutumwa yisegura ku bafana be avuga ko mu minsi ishize atabonetse ariko ko agarutse wese ahamya ko byinshi agiye kubihishura. Ku cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017 ni bwo umuhanzi Ama G The Black yakoze ubukwe asaba anakwa umufasha we Uwase Liliane.

Ama G yabwiye buri wese wizamura ko bizashira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa