skol
fortebet

Amafoto: Ibyamamare byitabiriye igitaramo cy’urwenya ’Inkuru ya Rusine’

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda byitabiriye igitaramo cya Rukundo Patrick umaze kubaka izina nka Rusine uri mu banyarwenya bagezweho mu ruganda rwa Comedy mu Rwanda.

Sponsored Ad

Iki ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022 mu mahema ya Camp Kigali. Mbere yo gutangira, Rusine yabanjirijwe n’abanyarwenya barimo Fally Merci, Zaba Missedcall, Joshua, Ambasaderi w’abakonsomateri, Arthur Nkusi n’abandi.

Rusine wari witiriwe iki gitaramo, yamaze nibura amasaha abiri asetsa abarenga igihumbi bari buzuye icyumba cyabereyemo iki gitaramo.

Rusine Patrick aganira na Igihe, yavuze ko byamugoye kubonera izina iki gitaramo ahitamo gutegura inkuru yamutwaye amezi abiri

Ubwo yateraga urwenya, Zaba Missedcall yateruye avuga ko ari ikintu gitangaje ukuntu umubyeyi wa Rusine yaje gushyigikira ubusinzi bw’umwana we.

Ati "Twaje mu nkuru ya Rusine, mu byukuri umubyeyi wa Rusine ari hano, ni umubyeyi waje gushyigikira umwana we mucyo inzoga zamugejejeho, umubyeyi unejejwe n’ubusinzi bw’umwana we."

Yakomeje atebya agira ati "Rusine rero amaze kugera kuri byinshi, amaze kugura imodoka, ni imodoka yihariye kuko iyo agiye gukata ikorosi akubwira kuvamo ukamurebera niba ntayindi modoka iri mu muhanda."

Joshua we yinjiye ku rubyiniro, yakomoje ku nkuru z’akabaro zimaze iminsi zivugwa muruganda rw’imyidagaduro.

Aha Joshua atebya yagize ati "Ndabanza nihanganishe abantu babuze ababo muri iyi minsi, gusa njye nize gukunda Imana, kubana n’abantu ndabizi, muzagaherekanya nanjye natashye ariko reka mbivuge, ikindi nizemo kwita umwana wawe izina ryiza."

Yakomeje agira ati "Nkubu Yvan Buravan, Y yari afite icyo ihagarariye, Yanga nawe ni uko, arikose nka Joshua buriya J izaba ihagarariye iki? nashatse ijambo mu Kinyarwanda ritangizwa na J nsanga ni Joriji."

Nkusi ukuriye Arthur Nation itegura ibitaramo bya ’Seka Live’, we yagize ati "Ni ubwa mbere umuntu ateguriwe igitaramo cye ’One man show’, mbere twe tubikora twajyaga tubyitegurira, twahisemo Rusine kuko ari we ugezweho, n’abandi tuzabageraho. Ubutaha dushobora gufata na Merci na we agakora igitaramo nk’iki."

Alyn Sano na Peace Jolis bari mu bitabiriye iki gitaramo

Clapton Kibonge yashimishijwe no kuba yaramuritse Rusine, none akoze amateka we atarakora. Yahise asaba Japhet kuzamwihera ikiraka mu gitaramo cyabo ’Bigomba guhinduka’

Rusine atebya yavuze uburyo yashatse Ruti Joel ngo amuhe akazi ko kuririmba mubukwe bwa Se na Nyina akamubura kubera ko yari yatwaje ibikapu Masamba Intore bigiriye i burayi

Dj Ira nawe yitabiriye igitaramo cy’inkuru ya Rusine

Dj Pius ntasiba kugarukwaho mu bitaramo, kenshi bagatinda ku burebure bwe

Iyi foto Clapton yayigarutseho avuga ko Rusine niyiha ibyo gushska gutandukana nawe agomba kugenda agasubirayo angana uko yaje

Umujyanama wa Bwiza wari muri iki gitaramo bamugarutseho kubera ukuntu angana bamubaza ukuntu ariwe utwite aho kuba Bwiza

Junior Rumaga nawe ari mu bitabiriye iki gitaramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa