skol
fortebet

Amafoto:Kanye West akomeje kuryoherwa mu rukundo n’umukunzi mushya

Yanditswe: Wednesday 12, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye West uri mu ba raperi bayoboye ku Isi akomeje kugaragaza ko aryohewe mu rukundo n’umunyamideri Juliana Nalu batagisiba kugaragara bari kumwe.

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi mike umuraperi Kanye West agaragaza ko atumvikana nabo mu muryango wa Kim Kardashian wahoze ari umugore we banabyaranye abana bane akomejekuryoherwa mu rukundo na Juliana Naru.

Kanye West akomeje kugirana ibihe byiza na Juliana arusha imyaka 21 dore ko uyu mukobwa afite imyaka 21.

Ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko bwa mbere Kanye West yahuriye na Juliana mu Bufaransa mu birori bya Paris Fashion Week 2022 ubwo uyu mukobwa yari mu bakobwa bamurikaga amadarubindi(Sun Grasses) yakozwe na Kanye West kuva icyo gihe rukundo rwabo rugatangira kumenyekana.

Aba bombi bakunze kugaragara bari kumwe ahantu hatandukanye ndetse akenshi usanga baba bambaye imyenda cyangwa se inkweto bijya kumera kimwe

Juliana Nalu abaye umukobwa wa kane ugiye mu rukundo na Kanyw West nyuma y’uko atandukanye n’umunyamideri Kim Kardashian babyaranye abana bane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa