skol
fortebet

Amafoto:Reba Couple 5 z’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda baryohewe mu rukundo

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho Couple za bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda baryohewe mu rukundo.

Sponsored Ad

1. Miss Nishimwe Naomie

Miss Naomie ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda baryohewe mu rukundo aho ari mu ukundo n’umusore ukomoka muri Ethiopia witwa Michael Tesfay.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo amakuru y’urukundo rwa Miss Nishimwe Naomie n’uyu musore yatangiye gusakara mu itangazamakuru ndetse kuva icyo gihe nabo ntibigera bongera guhisha urwo bakundana.

2.Isingizwe Mutabazi Sabine

Isingizwe Sabine nawe ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 wanagize amahirwe yo kugera mu bakobwa batanu batoranyijwemo uwegukanye ikamba.

Kuri ubu Sabine nawe aryohewe mu rukundo n’umusore witwa Kevin Musemakweli umusore w’Umunyarwanda usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

3. Miss Kayibanda Aurore

Miss Aurore nawe ni umwe mu bakobwa baryohewe mu rukundo muri iyi minsi nyuma y’igihe yari amaze nta makuru ye y’urukundo agera hanze.

Inkuru ye yo gusubira mu rukundo yamenyekanye mu minsi yashize ubwo yambikwaka impeta n’umuherwe w’umunyarwanda utuye muri leta zunzu ubumwe z’America nkuko bivugwa.

4.Miss Iradukunda Elsa

Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 nawe ni umwe mu baryohewe n’urukundo aho mu minsi yashize yasezeranye byemewe n’amategeko kubana na Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid mu myidagaduro.

5.Akaliza Amanda

Amanda Amanda nawe ni umwe mu bakobwa bahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 aza no kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere.

Amanda nawe ari mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa baryohewe mu rukundo cyane ko umunsi ku wundi adasiba gusangiza abakunzi be ibihe byiza agirana n’umukunzi we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa