skol
fortebet

AMAFOTO:Reba ibihe byiza byaranze ubukwe bw’umunyamakuru Uwimana Clarisse

Yanditswe: Monday 05, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Mafoto atandukanye ihere ijisho ibihe byiza byaranze ubukwe bw’umunyamakuru Uwimana Clarisse na wa B&B FM na Festus Bertrand bwabaye ku wa 3 Nzeri 2022.

Sponsored Ad

Ni ubukwe bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Rebero mu busitani bwo mu Ijuru (Garden Heaven).

Umunyamakuru wa televizyo Rwanda, Evelyne Umurerwa ni we wari Maraine wa Clarisse Uwimana.

Mu bandi bitabiriye uyu muhango barimo Bayingana Aimable wabaye perezida wa FERWACY, Uwihanganye Fuade ukorana na Clarisse kuri B&B FM, Mahoro Nasri wa Flash FM wari wambariye Festus n’abandi.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa bakaba basezeranye imbere y’Imanamuri Kiliziya ya Sainte Famille nyuma y’iyo mihango ibirori byakomereje Heaven Garden Rebero.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 17 Kanama 2022 Clarisse Uwimana na Festus Bertrand basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko.

Byose byabaye nyuma y’uko ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ni bwo Turan Festus Bertrand yasabye Uwimana Clarisse ko yazamubera umugore maze igihe basigaje ku Isi bakazakimarana bari kumwe.

Clarisse usanzwe ukorera B&B FM by’umwihariko mu kiganiro B-Wire kiba kigaruka ku makuru y’ibyamamare aho akunda guhuza abakinnyi n’abahanzi bafana, na we yahise amwemerera nk’uko yanabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati "navuze nti yego".

Uwimana Clarisse na Festus Bertrand usanzwe ukora kwa muganga bahisemo kubana nyuma y’imyaka 2 bakundana.

Uwimana Clarisse, ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa