skol
fortebet

AMAFOTO yaranze isabukuru ya Clement washakanye na Knowless

Yanditswe: Saturday 02, Sep 2017

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2017 ni bwo Ishimwe Clement yizihizaga isabukuru y’amavuko, umugore we, Knowless yamwandikiye amagambo yishimwe amuvuga ibigwi kuva bakundana kugeza barushinze.
Ni ubutuma uyu mugore w’umwana umwe yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 31 kanama 2017. Knowless cyangwa se umwite Mama ‘Or’ yandikanye ishimwe rikomeye ku Mana, avuga ko umwana we nakura azishimira kugira umubyeyi w’umugabo nka Clement.
Clement, ni umushabitsi muri muzika (...)

Clement, ni umushabitsi muri muzika afite kompanyi y’ubucuruzi yise Kina Music ihuriyemo abahanzi batandukanye barimo Tom Close, Dream Boys ndetse n’umugore we, Butera Jean D’Arc wamamaye nka Knowless.

Ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Clement Ishimwe, byitabiriwe n’abahanzi banyuranye barimo Dream Boys, Aline Gahongayire n’izindi nshuti nka Evelyne Umurerwa wa RBA n’abandi. Ni ibirori byabereye muri Hotel imwe mu ziri i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Knowless, ni umunyamuziki w’ubashywe, yavuze cyane ndetse aganirwaho ubwo bamwe babaga biteretse inzoga bise ’Knowless’.Yabaye kimenya bose kubera ikimero abandi bashidukira kumva inkuru y’urukundo rwe na Safi yashyizweho akadomo.

REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa