skol
fortebet

Amafoto yerekana ikimero n’ubwiza bw’umunyarwandakazi uri mumunyenga w’urukundo na Eddy Kenzo

Yanditswe: Monday 05, Apr 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi wo muri Uganda Eddy Kenzo yabonye umukunzi mushya, umunyarwandakazi w’ikizungerezi, nyuma y’uko umuhanzikazi Rema Namakula babyaranye amutaye akishakira undi mugabo.

Sponsored Ad

Byamaze kumenyekana ko uyu muhanzi ari mu munyenga w’urukundo n’uyu mukobwa w’umunyarwandakazi utarameyekana amazina.

Mu minsi yashize nibwo ibinyamakuru bitandukanye birimo ikitwa Celebrity Patrol byanditse ko Eddy Kenzo ari mu munyenga w’urukundo n’umunyarwandakazi ukiri muto w’ikizungerezi .

Uyu mukobwa w’umunyarwandakazi asanzwe ari umwe mu bagaragara mu mashusho z’abahanzi batandukanye mu Rwanda ndetse agaragara mu ndirimbo ya Meddy, Uncle Austin na Buravan yitwa Closer.

Ubusanzwe yitwa Niyitegeka Gerardine ariko akunze gukoresha akazina ka Teta ndetse ni nako akoresha cyane ku mbuga nkoranyambaga.


Ibinyamakuru byafashe iya mbere ku kwandika kuri iyi nkuru birimo nka Galaxy FM n’ibindi byibanda ku myidagaduro muri Uganda.

Umwe mu nshuti za hafi za Eddy Kenzo yabwiye Galaxy FM ko uyu mukobwa uri gukundana n’uyu muhanzi ari umunyarwandakazi gusa amazina ye ntabwo yigeze ayatangaza.

Ati “Kenzo aracyari guhisha umukunzi we rubanda n’itangazamakuru, ariko arateganya kumwerekana mu minsi iri imbere. Abana n’uyu mukobwa mu rugo rwe ruri Buziga.”

Yanavuze ko aba bombi bakunze guhurira ahitwa Fairway Hotel mu Mujyi wa Kampala bagahuza urugwiro. Ngo bombi bamaze amezi atanu bakundana uruzira imbereka.

Kugeza ubu yaba Eddy Kenzo cyangwa uyu mukobwa wo mu Rwanda bavuze ko bakundana nta n’umwe uragira icyo avuga ku by’urukundo rwabo ndetse niyo bagize icyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha hakagira ukomoza kuri iki kintu ntacyo bakivugaho.

Irebere ikimero n’ubwiza bwa Teta uri mumunyenga w’urukundo n’icyamamre Eddy Kenzo.


Umukobwa w’ikimero kiza uri mumunyenga w’urukundo na Eddy Kenzo




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa