skol
fortebet

Amakuru mashya:Imyanzuro y’urukiko yemeje ko Miss Elsa arekurwa

Yanditswe: Wednesday 25, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017, afungurwa by’agateganyo, akazajya yitaba urukiko adafunze, kugira ngo akomeze kuburana ku byaha aregwa n’ubushinjacyaha.

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Elsa Iradukunda arekurwa agakurikiranwa adafunzwe.

Kuwa 8 Gicurasi, nibwo urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Miss Iradukunda Elsa, kubwo gukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.

Mu kiganiro umuvugizi wa RIB, DR Murangira B. Thierry yagiranye na Kigali Today ku ya 9 Gicurasi, yemeje aya makuru ati “Ni byo Koko Miss Iradukunda yatawe muri yombi. Akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza, rifitanye isano n’ibyaha bishinjwa Ishimwe Dieudonné.”

Ishimwe Dieudonné uzwi ku izina rya ’Prince Kid’ uvugwa mu iperereza ku byaha Iradukunda Elsa aregwa, ni umuyobozi wa Kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp yahoze itegurwa Miss Rwanda, na we uri muri gereza kubw’ibyaha akurikiranyweho.

Ishimwe Dieudonné uherutse kujuririra umwanzuro w’urukiko wo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, we yatawe muri yombi ku ya 26 Mata, akekwaho ibyaha bitatu aribyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ku ya 16 Gicurasi, RIB yashyikirije ubushinjacyaha Dosiye ya Iradukunda Elsa ndetse nyuma yaaho ku ya 19 Gicurasi aregerwa urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruri ahazwi nko mu Kagarama, ari naho Ishimwe Dieudonné yaburaniye ku ya 13 Gicurasi 2022.

Ibitekerezo

  • Ariko yagezemo! Qui dira Miss Elsa Rwandais dira Happiness aussi ! Kandi ibihe bitarondoreka .!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa