skol
fortebet

Amanota y’abahanzi 10 bahatanye muri PGGSS7 yashyizwe hanze

Yanditswe: Monday 26, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu w’iki cyumweru nibwo hasojwe irushanwa rikomeye rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya karindwi, Dream Boys niyo yabaye itsinda rya kabiri ryegukanye iki gihembo cya Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri ubu, hamaze gushyirwa hanze uko abahanzi bakurikiranye mu manota. Iyo witegereje neza ubona ko Dream Boys yanikiriye umuhanzi Christopher binyuze mu gutorwa cyane ku bakoreshaga ubutumwa bugufi. Dream Boys yahawe amanota 11.3% n’abagize akanama nkemurampaka (...)

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu w’iki cyumweru nibwo hasojwe irushanwa rikomeye rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya karindwi, Dream Boys niyo yabaye itsinda rya kabiri ryegukanye iki gihembo cya Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ubu, hamaze gushyirwa hanze uko abahanzi bakurikiranye mu manota. Iyo witegereje neza ubona ko Dream Boys yanikiriye umuhanzi Christopher binyuze mu gutorwa cyane ku bakoreshaga ubutumwa bugufi.

Dream Boys yegukanye igikombe

Dream Boys yahawe amanota 11.3% n’abagize akanama nkemurampaka bongera kubona amanota 57.3% binyuze kubabatoye bakoresheje ubutumwa bugufi mu gihe bagize angana 15.87% y’amanota yose ashyizwe hamwe.

Christopher Muneza ukunze kwiyita Topher utarashatse kugira byinshi abwira itangazamakuru waje ku mwanya wa kabiri, yagize amanota 10.70% y’abagize akanama nkemurampaka. Yongeye kubona amanota 11.06% y’abamutoye bakoresheje ubutumwa bugufi, SMS. Amanota yose ashyizwe hamwe angana na 10.73%.

Umuraperi Bull Dog waje ku mwanya wa Gatatu wagaragaje uburakari bukomeye dore ko yari yizeye kwegukana iri rushanwa, yagize amanota 10.51% y’abagize akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu batatu. Yongeye kubona 10.10% y’abamutoye binyuze ku butumwa bugufi, SMS.Yose hamwe angana n’amanota 10.47%.
Mico Prosper wamamaye nka Mico The Best uzwi cyane mu njyana ya ‘Afrobeat’ akaba yaraje ku mwanya wa Kane wasoje avuga ko ategereje Cash ze, yagize amanota 9.66% yahawe n’abagize akanama nkemurampaka (Jury Note) .Amanota y’abonye binyuze ku butumwa bugufi (Public Vote) angana na 10.59%.Amanota yose hamwe angana 9.74 % (Combined Note).

Ku mwanya wa Gatanu haje umuhanzikazi Queen Cha wagize amanota 9.96% yahawe n’abagize akanama nkemurampaka. Yongeye kubona amanota angana 4.27% yabamutoye binyuze ku butumwa bugufi. Yvonne yabonye angana na 9.39% yose akusanyirijwe hamwe.

Oda Paccy yabaye uwa Gatandatu muri iri rushanwa agira amanota angana na 9.99% yahawe n’akanama nkemurampaka. Yongera kugira angana 1.82% yavuye mu bamushyigikiye binyuze mu butumwa bugufi. Yose hamwe angana na 9.17%.

Ku mwanya wa karindwi haje umuhanzi Social Mula wavuzweho kwambara neza muri iri rushanwa aho yagize amanota 9.93% yahawe n’akanama nkemurampaka. Yabonye kandi angana na 0.24% yabamutoye binyuze kuri SMS. Igiteranyo cya yose abona angana 8.96%.

Itsinda rya Active rigizwe na Tizzo, Derek ndetse na Olvis baje ku mwanya wa munani bagize amanota 9.83% yavuye mu bagize akanama nkemurampaka. Bongeye kubona kandi angana na 0.66% yavuye ku butumwa bugufi. Igiteranyo cyose bagize angana 8.91%.

Danny Nanone umuraperi ukomeye hano mu Rwanda yabonye amajwi angana 9.58% yahawe n’abagize akanama nkemurampaka. Yongeye kubona kandi amanota 0.13% yavuye mu bamutoye binyuze ku butumwa bugufi. Igiteranyo cyose yagize 8.63%.

Davis D wari wanjiye bwa mbere muri iri rushanwa yagize umwanya wa cyenda. Amanota 8.63% yayahawe n’abagize akanama nkemurampaka. 3.49% yavuye ku bafana be bamutoye binyuze ku butuma bugufi. Igiteranyo cya yose agira 8.11%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa