skol
fortebet

Amarangamutima ya P Fla n’imihigo asohokanye muri gereza

Yanditswe: Sunday 10, Dec 2017

Sponsored Ad

Hakizimana Amani wamamaye nka P FLa mu njyana ya Hip Hop ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko asohotse muri gereza ya Mageragera mu mujyi wa Kigali yari amazemo umwaka afungiye gukoresha ibiyobyabwenge yafatanywe mu ukuboza 2016.
P Fla yasohotse muri gereza kuwa 08 Ukuboza 2017 yakirwa n’inshuti ze bahoranye mu itsinda rya Tuff Gang barimo Bull Dog na Fireman.Uyu muraperi kandi yakiriwe na Mama we wahise umujyana mu rugo.
Mu mwaka amaze muri gereza avuga ko yitekerejeho agafata umurongo (...)

Sponsored Ad

Hakizimana Amani wamamaye nka P FLa mu njyana ya Hip Hop ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko asohotse muri gereza ya Mageragera mu mujyi wa Kigali yari amazemo umwaka afungiye gukoresha ibiyobyabwenge yafatanywe mu ukuboza 2016.

P Fla yasohotse muri gereza kuwa 08 Ukuboza 2017 yakirwa n’inshuti ze bahoranye mu itsinda rya Tuff Gang barimo Bull Dog na Fireman.Uyu muraperi kandi yakiriwe na Mama we wahise umujyana mu rugo.

Mu mwaka amaze muri gereza avuga ko yitekerejeho agafata umurongo mushya w’ubuzima wo gukora ibitandukanye n’ibyo yajyaga akora.Yabwiye Radio Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Ukuboza 2017 ko akeneye kongera gukora kugirango abafana ndetse n’abandi bose bamukunze bongera bamugarurire icyizere yahoranye muri rubanda.

P Fla yakiriwe kandi n’umubyeyi we

Avuga ko adasohotse muri gereza agamije kugira uwo yemeza ahubwo ko ibikorwa bye bizivugira mu maso y’amahanga. Yagize ati “Nyeneye kugarura yasura nziza nahoranye mu bantu. Nyeneye ko abantu bongera kumbona neza.Nkabereka, ubundi P Fla wo mu bihe byatambutse.Nkabereka P Fla bari bazi na mbere sibyo?Nicyo gihe ko babona njyewe mwenyewe w’umwimerere.”

Yungamo ko agiye kwerekana impano yahoranye yiherewe n’Imana.Yavuze ko kuri ubu nta muntu washidikanya ko ari umuraperi wihagazeho mu njyana ya Hip Hop yakuye benshi kure bagakundwa n’abanyarwanda benshi.

Ati “ Ubu nibwo bagiye kumbona.Nibwo noneho ngiye kwerekana impano yanjye noneho icyo mbashije gukora.Ntabwo abantu bashidikanya y’uko ntashobora kurapa ntakora ikintu cyiza mu gihe runaka.Nshobora kuza ngutunguye mu kintu cyiza, nagiye mbikora sibyo?.”

Muri iki kiganiro kandi yavuze ko ashaka gukora kugeza ku rwego nk’urwo Jay Polly,Knowless,The Ben na Wiz Kid bagezeho cyangwa se akabarenza nk’uko abyivugira mu magambo ye. Ngo nawe byamubera aramutse akoze ibihangano bigakundwa nk’uko Sheebah Karungi wo muri Uganda ahagaze ubu mu ruhando rwa muzika.

Yagize ati “ Ntabwo ari byo shaka kuza kwemeza abantu ko nakora indirimbo nziza ahubwo ubu noneho ndashaka kubereka y’uko burya nanjye byashobokaga nagera aho Jay Polly yigeze kugera.Nagera aho Knowless yigeze kugera nkanaharenga kubera iki.Nagera aho The Ben ari uyu munsi bimeze neza."

Yakomeje ati "Nagera aho Sheebah Karungi ari.Nagera aho Wiz Kid ari cyangwa nkanaharenga nizo nzozi zanjye za buri muhanzi ubu nanjye niho ndikwerekeza.Numva, ibyo byose ni ibintu binyeneye kandi nabyo binshaka njye nyine cyane birakwiye y’uko nanjye mbiha umwanya.”

Yavuze ko asabwa gukora wenyine muri iki gihe kurusha uko yaba ari mu itsinda. Ati “Urumva itsinda harimo gutekerereza itsinda kandi nanjye ndakikeneye cyane sibyo? Urumva icyo kintu si uko itsinda ntaricyeneye cyangwa nashaka kurijyamo cyangwa ari uko ntarishaka hari igihe wajya kumva ukumva byabaye tugaha abantu icyo bashaka.”

P Fla yakiriwe n’inshuti z’akadosohoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa