skol
fortebet

Amashirakinyoma ku rupfu rwa Makanyaga Abdul rwanyomojwe

Yanditswe: Monday 09, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guhera mu ma saha ya mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, hirya no hino hakomeje gucicikana amakuru ku rupfu rw’umuhanzi Makanyaga Abdul urwariye mu bitaro bya CHUK, Abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze bavuga ko ari muzima kandi ari koroherwa.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’umuryango Vangingazo CBC ibungabunga inyungu n’ibikorwa by’uyu muhanzi, Jane Uwimana, yatangaje ko uyu muhanzi akiri mu bitaro kandi ari koroherwa.

Avuga ko nyuma yo kubona ku mbuga nkoranyambaga babika urupfu rwa Muzehe Makanyaga Abdul yahise amuhamagara, ku buryo yemeza ko nta kibazo namba afite.

Ati “Njyewe ubwanjye twavuganye saa munani n’iminota micye ari muzima ameze neza, ambwira ko ari koroherwa n’ubwo akiri mu bitaro bya CHUK.”

Bamaganye inkunguzi zica igikuba zigamije indonke ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gukurikirwa, kuko uwabitse bwa mbere Makanyaga yanditse amagambo asaba abantu gufungura link ya Youtube ngo bamenye amakuru arambuye.

Umwe mu bahungu be uri kumukurikirana aho arwariye nawe avuga ko Makanyaga ameze neza n’ubwo bakiri kwa muganga.

Ati “Turi kuganira nawe kabisa nta kibazo, turikumwe nta kibazo.”

Makanyaga Abdul yafashwe n’uburwayi butunguranye bwatumye ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugeza ubu abamuri hafi batangaza ko akeneye ubufasha kugira ngo abone uko avurwa.

Inkuru z’uko ari mu bitaro zatangiye kumenyekana mu Ukuboza 2022, aho uyu muhanzi yasubitse ibitaramo yari afite hanze ya Kigali.

Makanyaga yamamaye mu myaka irenga 30 ishize mu muziki. Yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga muri Orchestre Inkumburwa, yabayeho kuva muri 1981 kugeza mu 1991.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa