skol
fortebet

Amashusho agaragaza Bruce Melodie asomana n’umukobwa wo muri Australia akomeje kuvugisha benshi

Yanditswe: Wednesday 07, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho agaragaza Bruce Melodie asomana n’inkumi y’uburanga isanzwe ari inshuti na Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize akomeje kuvugisha benahi.

Sponsored Ad

Ni amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, bigoye kumenya neza igihe yafatiwe cyangwa aho yafatiwe gusa ikirimo cyumvikana ni amagambo y’urukundo babwiranaga muri icyo gihe.

Muri amwe mu mashusho yashyizwe hanze cyane ko abiri ariyo akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie aba abwira uyu mukobwa ko bamaze kuba nk’umuryango.

Ati “Ntabwo tukiri umusore n’inkumi bakundana ahubwo ubu twamaze kuba umuryango.”

Ni amagambo y’urukundo yakurikiwe n’ibyishimo bigaragarira buri wese mu mashusho yashyizwe hanze.

amakuru dukura ku Igihe avuga ko Bruce Melodie na Nadia Abo Khadour wamaze no kwiyita Umwamikazi Malkia ku mbuga nkoranyambaga, bahuriye muri Tanzania ubwo uyu musore yajyaga gukorana indirimbo ‘Totally crazy’ na Harmonize.

Guhura kwabo byaturutse ku kuba uyu mukobwa yari asanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’uwahoze ari umukunzi wa Harmonize witwa Brianna.

Nyuma yo kumenyana na Bruce Melodie bakubaka ubushuti, Nadia Abo Khadour byamuviriyemo gukunda u Rwanda ndetse atangira no kwiga kuhashora imari.

Kuri ubu Nadia Abo Khadour afatanyije n’umubyeyi wo muri Australia bamaze gufungura mu Rwanda inzu ifasha abahanzi yise ‘Sage music’.

Iyi nzu y’umuziki yatangiranye n’abahanzi batatu barimo; Giramata Olga, Gihana ukora umuziki gakondo, n’umunya-Uganda Papa Cidy igiye kumara amezi atatu itangajwe mu Rwanda ariko nta gikorwa na kimwe kirajya hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa