skol
fortebet

Amashusho Shaddyboo yashyize hanze arikumwe n’umuhanzi Larry Gaaga yateje ururondogoro

Yanditswe: Wednesday 27, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo umaze iminsi mu gihugu cya Nigeria, yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe n’umuhanzi ukomeye wo Larry Gaaga bari kugirana ibihe byiza bivugisha benshi.

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi tariki ya 27 Ukwakira nibwo shaddyboo akoresheje imbuga nkoranya mbaga ze zose (Twitter na Instagram) yagaragaje amashusho ari kumwe n’uyu mugabo bari kurgirana ibihe byiza. maze ashyiraho amagambo agira ati "Nishimiye kuba nagiranye ibihe byiza n’umwami Larry Gaaga [...]"

Agishyira aya mashusho ku rubuga rwe rwa Twitter, twifuje kumubaza niba hari umushinga bari gukorana cyangwa hari gahunda bafitanye idasanzwe, icyakora ku murongo wa telefone ntabwo byadukundiye kuko akiri muri Nigeria.

Larry Ndjanefo wamenyekanye ku izina rya Larry Gaaga, ni umuhanzi wo muri Nigeria uzwi cyane mu ndirimbo ‘Gaaga Shuffle’ yakoranye na 2Baba Idibia.

Uyu mugabo watangiye umuziki mu 2012, yatangiye ari umuyobozi wa YSG Entertainment yafashaga umuraperi Olanrewaju Ogunmefun wamenyekanye nka Vector.

Mu 2017 nibwo indirimbo hasohotse indirimbo ‘Gaaga Shuffle’ Larry Gaaga yakoranye na 2 Baba Idibia.

Mu 2018 Larry Gaaga yasohoye indirimbo eshanu zakunzwe zirimo ‘Wonderful’ yakoranye n’abarimo Wande Coal na Sarkodie, ‘Doe’ yakoranye na Davido akorana n’abandi bahanzi barimo Burna Boy, D’Banj n’abandi benshi.

Muri uyu mwaka ariko kandi nibwo Gaaga yasinye amasezerano y’imikoranire na Universal Music Group.

Mu 2019 uyu muhanzi yongeye gukorana n’abahanzi barimo 2 Baba Idibia, Wizkid, Davido, Patoranking,Flavour n’abandi.

Umwaka ushize yakoranye indirimbo ‘Slow Burner’ yakoranye na Joe Boy n’izindi nyinshi.

Mu minsi ishize uyu mugabo uyobora Gaaga Muzik, yasohoye indirimbo ‘Egedege’ yakoranye n’abahanzi barimo; Flavour, Pete Edochie, Theresa Onuorah na Phyno.

Ibitekerezo

  • Chadia ni umuhangaareba aho cash yeze niho arengera uyu musaza ubishoboye wese bagirana ibihe byiza naw ugasarura naho Gaaga ifaranga ryaragwiriye agomba kurisangira n’abana bacyeye bakarya ku mutungo w’isi . Barakeneranye ngo buzuzanye umwe agatahana na cash Raha undi na Munezero Raha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa