skol
fortebet

Amashusho y’ indirimbo ’Ndakwanga’ ya Milado akoze mu buryo budasanzwe

Yanditswe: Friday 12, Jan 2018

Sponsored Ad

Itsinda ry’abahanzi babiri ryitwa Milado bashize hanze amashusho y’indirimbo yitwa NDAKWANGA , aho umusore aba abwira umukobwa ngo ’nkubona imvura igwa ubushyuhe bukanyica’ yagiye ahagaragara.
Iyi ndirimbo yabo nshya ni iyakabiri bashize hanze ije ikurikira iyo baheruka gukora yitwa SHE IS ABLE ariko ntabwo irakorerwa amashusho. Amashusho y’ iyi ndirimbo ’Ndakwanga’ akoze mu buryo butamenyerewe mu Rwanda kuko akenshi indirimbo z’ urukundo cyane izivuga ku mukobwa udashobora kuburamo ishusho y’ (...)

Sponsored Ad

Itsinda ry’abahanzi babiri ryitwa Milado bashize hanze amashusho y’indirimbo yitwa NDAKWANGA , aho umusore aba abwira umukobwa ngo ’nkubona imvura igwa ubushyuhe bukanyica’ yagiye ahagaragara.

Iyi ndirimbo yabo nshya ni iyakabiri bashize hanze ije ikurikira iyo baheruka gukora yitwa SHE IS ABLE ariko ntabwo irakorerwa amashusho. Amashusho y’ iyi ndirimbo ’Ndakwanga’ akoze mu buryo butamenyerewe mu Rwanda kuko akenshi indirimbo z’ urukundo cyane izivuga ku mukobwa udashobora kuburamo ishusho y’ umukobwa nibura umwe.

Inshuro nyinshi indirimbo z’ abahanzi zikunze kuba zirimo abakobwa benshi hakaba n’ igihe zihagaritswe kubera imyambarire ihabanye n’ umuco nyarwanda ariko kuri iyi ndirimbo Ndakwanga nta mukobwa ugaragaramo nubwo ivuga ku mukobwa.

Milado yatangarije UMURYANGO ko bafite indirimbo ijana zanditse , bakagira zirindwi 7 ziri muri studio ,iziri hanze bamaze gusohora akaba ari ebyiri 2. Ku kijyanye no kuba indirimbo yabo itagaragaramo umukobwa kandi ivuga ku mukobwa batangarije batangaje ko ariwo mwihariko bahisemo.

Bagize bati “ Twebwe nka Mirado dufite indirimbo ijana zanditse twiyandikiye zibitse , dufite zirindwi twajyanye muri studio turimo tushaka gusohora muri uyumwaka wa 2018, ubu tumaze gushyira hanze ebyiri zacu nka Milado imwe murizo ariyo NDAKWANGA yamaze gukorerwa amashusho.

Milado batangiye gukora umuziki muri 2017 ubwo bombi bari basoje amashuri yisumbuye ubuzima bwabo babukomereza mumuziki bazamura impano zabo bari bifitemo.

Milado baganira n’ UMURYANGO badutangarije bafite gahunda yo gukora cyane muri uyu mwaka 2018 kugira ngo bazamure umuziki wabo. Bagize bati “Milado muri uyu mwaka wa 2018 dufite gahunda yo gukora cyane indirimbo nyinshi kandi zifite umwimerere ndetse tugerageza no gukorana n’abandi bahanzi batandukanye”

Tubibutse ko iri tsinda rya Milado rigizwe n’abasore babiri aribo: MICOMYIZA Emile na MUSHAMBA Samuel azwi nka Sami Santhana Batangiye umuziki 2017 ubu bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo zabo ebyiri.

Umva hano indirimbo yabo NDAKWANGA

Iradukunda Elisabeth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa