skol
fortebet

Amashusho ya DJ Higa arwana n’abakobwa bagenzi be akomeje kuvugisha benshi

Yanditswe: Monday 20, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho agaragaza Higa Sharon umenyerewe nk’umubyinnyi ndetse no kuvanga imiziki arwana n’abakobwa babiri akomeje kuvugisha benshi.

Sponsored Ad

Benshi mu babonye aya mashusho batunguwe n’uburyo uyu mukobwa umenyerewe mu kuvanga imiziki azi no kuvanga imigeri ku rwego rwo kwiyemeza guhangana n’inkumi ebyiri zose akazikwiza imishwaro.

Ni amashusho bigaragara ko yafatiwe ahaparika imodoka iruhande rw’akabyiniro ka Cadillac mu masaha akuze y’ijoro.

Nubwo aya mashusho atagaragara neza, iyo uyitegereje neza ubona DJ Higa uzwi nk’umubyinnyi ari guterana amagambo n’inkumi ebyiri ndetse akagera n’aho azicira umurongo w’aho zitagomba kurenga.

Kwihangana biranga, DJ Higa agahita asimbukira umwe muri aba bakobwa akamutera umugeri, mugenzi w’ukubiswe wari uri aho hafi nawe ahita ahorera ukubiswe intambara ikarota.

DJ Higa, ahita nanone asimbukira uwari umukubise umugeri akamuterera rimwe ibiri icyakora umwe ni wo umugeraho.

Ni imirwano yamaze amasegonda make cyane kuko abantu bari aho ari benshi bahise babakiza.

Icyakora uwafashe amashusho nawe bigaragara ko yari mu modoka yirinda ko hari uwamubona ntabwo yerekanye uko ayo makimbirane yarangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa