skol
fortebet

Amashusho ya Harmonize arikumwe na Yolo The Queen ari kurikoroza ku mbugankoranyambaga

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Harmonize ugaragaza inyota idasanzwe yo kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki mu Rwanda , umaze n’iminsi yerekana ko yishimira cyane umunyarwandakazi w’ikimero Yolo The Queen , yongeye kuvugisha abamukurikira nyuma y’amashusho yashize ahagaragara bari mubihe byiza n’uyu mwari yihebeye.

Sponsored Ad

Haciyeho iminsi Harmonize agaragaza ko afitanye umubano udasanzwe na Yolo The Queen, inkumi y’ikimero ikunze kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

Icyakora nubwo Harmonize akunze kugaragaza ko afitiye urukundo rudasanzwe Yolo The Queen, abakurikiranira hafi umuziki bo babibona nk’iturufu nshya uyu muhanzi yadukanye nk’izamufasha kwigwizaho abamukurikira mu Rwanda.

Uyu muhanzi uri mu bayoboye umuziki w’Akarere yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutambutsa amashusho ari kumwe n’Umushabitsi kuri Murandasi Yolo The Queen maze yerekana ko yishimye agira y ati”Ndi umunyamugisha! .

Mu minsi ishize Harmonize yakoreye urugendo i Kigali nta gitaramo cyangwa ikindi gikorwa cya muzika kimugenza uretse ngo kuharuhukira nk’uko nawe ubwe yabyitangarije.

Icyo gihe yatemberejwe ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ndetse inshuro nyinshi agategurirwa ahantu hasanzwe hakoranira imbaga kugira ngo ahatambuke bamushagare hafatwe amafoto y’uburyo uyu muhanzi akunzwe i Kigali.

Niko byagenze ubwo yari yatemberejwe mu Biryogo ndetse no mu Mujyi rwagati aherekejwe n’abarimo Bruce Melodie, aho yafatiye amashusho n’amafoto ashagawe n’abantu we yahise yita abafana be.

Uretse ibi, Harmonize ni we muhanzi wo muri Tanzania umaze gukorana indirimbo nyinshi n’abahanzi b’i Kigali, aba barimo Marina, Safi Madiba ndetse amaze gukorana ebyiri na Bruce Melodie nubwo hakiri nyinshi bivugwa ko zitarajya hanze.


Harmonize umaze igihe atangaza ko yasariye uyu mukobwa w’Ikimero gikurura benshi, yarengejeho ko ari umunyamugisha kuba yari kumwe na Yolo The Queen wifuzwa na benshi.

Benshi mu bakurikirana umuziki w’u Rwanda babona Yolo The Queen nk’iturufu igezweho kuri Harmonize

Yolo The Queen ni umwe mu nkumi z’ikimero zikunze kuvugisha abatari bake

Ibitekerezo

  • NI OK KABISA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa