skol
fortebet

Amashusho ya Jose Chameleone akubita umumotari mu muhanda yanenzwe na benshi

Yanditswe: Friday 20, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka ,Jose Chameleone yagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga akubita umumotari wagonze imodoka ye ya Range Rover, yahawe nk’impano mu 2021.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ufite izina rikomeye muri muzika ya Uganda no muri Afurika y’i Burasirazuba, yageze ku mumotari wari umugonze amukubita inkoni yari afite inshuro enye mbere y’uko abaturage bahurura baza kureba ikibaye .

Nyuma yo kubona ko abantu babaye benshi, uyu muhanzi yahise yinjira mu modoka n’abo bari kumwe baragenda.

Nta muntu wakomereye muri iyi mpanuka yoroheje , uretse imodoka ya Jose Chameleone yakobotse ku ruhande.

Bamwe mu bari kumwe na Jose Chameleone w’imyaka 43 bavuga uyu muhanzi yababajwe no kuba imodoka ye yakobotse.

Stuart G Khast umuvugizi w’uyu muhanzi, yavuze ko Jose Chameleone atapfuye kuva mu modoka ngo akubite uyu mumotari ahubwo ibyo yakoze yabitewe n’amagambo mabi yabwiwe n’uwo mumotari wari ugonze imodoka ye.

Ibi byabereye ku muhanda wa Entebbe Road ubwo uyu muhanzi yari mu nzira ataha mu rugo rwe ruri mu gace kitwa Segeku.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga basabye Polisi guta muri yombi uyu muhanzi bavuga ko yagaragaje imyitwarire mibi.

Kugeza ubu uyu mumotari ntaratanga ikirego kuri polisi ngo agaragaze niba koko yahohotewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa