skol
fortebet

Amateka ya Miss Jeanne Nubuhoro wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwaka wa 1994 ni umwaka utazibagirana mu mateka y’Abanyarwanda n’Isi yose kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni, mu gihe twunamira inzirakarengane,tugiye kugaruka ku mateka ya Miss Jeanne Nubuhoro wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Sponsored Ad

Jeanne Nubuhoro Nyampinga w’u Rwanda wo muri 1993 ,ni umukobwa Jean Munyankindi na Mediatrice Nyiramadadari mwene Murekezi wa Ndayishimiye ba Byabagabo ba Rugenzi rwa Mutaga wa Rutamu rwa Nyiramakende wa Mugunga wa Kibogo cya Ndahiro Cyamatare w’Ibwambi bw’u Rwanda.

Mu mwaka wa 1992 Miss Nubuhoro Jeanne na nyina bahugiye I Burundi ,kubera umutekano wari muke mu Rwanda bagezeyo ,uyu mukobwa wigaga mu ishuri rya G.S.N.D.B.C Byumba, yahise yiyamamariza mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Burundi ahita aza mu myanya y’imbere atorerwa kuba igisonga cya Nyampinga w’u Burundi. Miss Nubuhoro Jeanne niwe mukobwa w’umunyarwandazi watowe muri ayo marushanwa yabaye mu ibanga rikomeye, abereye muri Hoteli ya Meridien .


Mu mamwaka 1994 mu gihe igihugu cy’u Rwanda cyari mwicuraburindi , Miss Jeanne Nubuhoro yiciwe Caraes Indera aho we n’umuryango we bari bahugiye . Uyu mukobwa yishwe hashize iminsi 6 gusa Ingabo za MINUAR zarindaga Indera zihavuye zitaye impunzi z’Abatutsi zari zahahugiye mu maboko y’Interahamwe.

Kuva ku ya 11 Mata , abasirikare ba MINUAR bagenda ,Abatutsi bari bahugiye kuri Caraes Ndera bagerageje kwirwanaho uko bashoboye kugeza ku itariki ya 17 Mata ,ariko Interahambwe zirabaganza.

Interahamwe zahise zinjira aho abandi Batutsi bari bahishe muri Carees I Ndera ,zihita zimenya Miss Nubuhoro Jeanne ,zihita zimusohora hanze zihita zimwica urupfu rwagashinyaguro zimwicana na nyina Nyiramadadari Mediatrice hamwe n’abavandimwe be babiri aribo Pouline Munyankindi na Fidèle Munyankindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa