skol
fortebet

Miss Rwanda 2022: Umukobwa yabonye NO Eshatu Ahabwa PASS uwabonye YES hose arayibura

Yanditswe: Wednesday 09, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urugendo rwo gushaka umukobwa uhiga abandi mu Bwiza, Ubwenge ndetse n’Umuco rurakomeje. Amajonjora yibanze ararimbanije, abakobwa bamaze gutoranywa baratanga ikizere ko nta kabuza iri rushanwa ry’uyu mwaka rizaba ryiza kurenza ayabanje.

Sponsored Ad

VIDEO: UBURANGA BW’ABAKOBWA BAZAHAGARARIRA INTARA 4 MURI MISSRWANDA 2022

Abakobwa biyandikishije mu ntara 4 bose hamwe ni 282, muribo 202 nibo bemerewe gutambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mutesi Jolly, James na Evelyne. Mukazi katari koroshye aba bakemurampaka bahisemo abakobwa 41 gusa bahagararira izi ntara zose uko ari 4.

Intara y’Amajyaguru niyo yabimburiye izindi, Iy’Uburasirazuba iraheruka, hategerejwe abazava mu Mujyi wa Kigali bagahurizwa hamwe, bagahatana hakamenyekana abazajya mu Mwiherero.

Muri aya majonjora byinshi biberamo ntibigikunda kumenyekana kuko itangazamakuru ryagabanyijwe kukigero cyo hejuru bitewe n’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Gusa bamwe mubariyo nabo ntibaba bemerewe kugira icyo bakora yaba gufata amafoto cyangwa Amashusho, gusa bimwe mubitangazamakuru biriyo bigerageza kwandika ibiri kuhabera ako kanya.

Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2022, ubwo iri rushanwa ryari ryerekeje muntara y’Iburasirazuba haje kubamo ibyayobeye benshi ndetse bamwe bongera kwibaza niba koko iri rushanwa ntayandi macenga aribamo.

Ku Isaaha ya 17:22: Umukobwa witwa Uwase Esther yari yambaye numero 64, nibwo yarageze imbere yabagize akanama nkemurampa, uyu mukobwa wari wambaye ikanzu nziza y’Umukara, isaha kukuboko ku ibumoso, n’Umukufi mu Ijosi, Uyu mukobwa yabajijwe umushinga afite ananirwa kuwusobanura. ntakujijinganya abakemurampaka bose bamuhaye NO nkuko Tubikesha IGIHE.COM cyari kiriyo.

Uwase Esther imbere yabagize akanama nkemurampaka.
Guhabwa NO mu irushanwa byo ni ibisanzwe, ndetse si nawe wambere cyangwa wanyuma waruyihawe, gusa igisa nicyatunguye benshi ndetse abantu bakibaza byinshi ni uko ubwo hasomwaga abakobwa 14 batsindiye guhagararira intara y’Uburasirazuba yaje guhamagarwa nawe ndetse ahabwa ’PASS’ yemye.

Uwase Esther nyuma yo kunanirwa gusobanura umushinga, yaje kugororerwa ’PASS’

Ibi ntawabitindaho kuko nubundi abantu 100 iyo batsinzwe bose kandi ushaka gukuramo umwe, ureba uwatsinzwe gahoro kurusha abandi. niyo mpamvu ibi tuvuze harugura ntawabitindaho cyane. gusa nanone iyo muri abo 100, harimo uwagize kimwe cyakabiri cyamanota ngenderwaho ntiwamusiga ngo uzane ufite amanota ari munsi ye kandi bombi bari mu ihiganwa rimwe.

Ibi nibyo byabaye kuri Nkubana Bless wari wambaye numero 59, we yageze imbere yabagize akana nkemurampaka kusa 17:07, uyu mukobwa yarafite Umushinga wowo kwagura gahunda ya Made in Rwanda. Akavuga ko azajya ahuza abakora muri iyi gahunda ya Made in Rwanda akumva ibibazo bafite kugira ngo azabavuganire mu nzego zibishinzwe.

Akimara gusobanura uyu mushinga muburyo butomoye, abagize akanama Nkemura Mpaka bose bahise bamuha ’YES’ eshatu zose. ntagushidikanya ikizere cya gukomeza mukindi kiciro cyari kiri hejuru.

Nkubana Bless yabonye ’YES’ eshatu ariko arasigara.
Gusa ubwo hasomwaga abakome (babonye PASS) ntago uyu mukobwa yigeze yiyumva murutonde rw’Abakobwa 14 bagomba guhagararira iyi ntara y’Iburasirazuba. ndetse biza gutuma benshi bibabaza ikihishe inyuma yayo mayobera, aho uwabonye ’NO’ eshatu abona ’PASS’ (Gukomeza mukindi kiciro) mugihe uwabonye ’YES’ eshatu we yangiwe.

Abagize akanama nkemurampaka ntibaba bemerewe kuvugana n’itangazamakuru mugihe iri rushanwa riri kuba ndetse twagerageje kuvugana numwe mubigeze kuba mukanama nkemurampaka kiri rushanwa mu myaka yatambutse ntibyadukundira. iyo tubona umwe muri aba twajyaga kumubaza niba YES na NO zitangwa muri iri rushanwa ziba arizo kurangiza umuhango ntakindi zimaze.

Ibitekerezo

  • Ariko ubundi izo Miss Rwanda zimaze iki? Rifite n’ivangura kuko ngo riba rishaka abakobwa beza da! Ababi se muzadushyirahe? Ariko ubundi umwiza asa ate? Umunyarwanda ati: Amasunzu si amasaka! Undi ati: Nta mwiza nk’umubi ugukunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa