skol
fortebet

Amb.Nduhungire yasabye Aline Gahongayire kwiyoroshya nyuma yo kwishongora ku binyamakuru byo mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 28, Apr 2019

Sponsored Ad

Benshi mu banyarwanda bishimira intambwe bateye kubera itangazamakuru,bakomeje kunenga bikomeye Aline Gahongayire uherutse kwihandagaza akavuga ko ibinyamakuru byo mu Rwanda bicirirtse ndetse atari ku rwego rwabyo,aho ku isonga hari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga,Amb.Olivier Nduhungirehe wamusabye kwiyoroshya.

Sponsored Ad

Mu mvugo yuzuyemo ubwibone ndetse no kudaha agaciro akamaro itangazamakuru ry’u Rwanda ryagize mu kuzamura umuziki we, Kuwa 19 Mata 2019, Gahongayire yarihandagaje avuga ko atari gutangariza ibyo gutandukana n’umugabo we mu binyamakuru byo mu Rwanda birimo Radio Isango Star yavuze mu izina ahubwo byabaye ngombwa ko abitangariza radio ijwi ry’amerika bituma benshi mu banyamakauru bamwamagana.

Mu butumwa yanyujije kuri Facebook ye,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashimye umusanzu w’itangazamakuru ryo mu Rwanda mu kubaka igihugu,asaba Gahongayire kwiyoroshya.

Yagize ati “Isango Star ni Radiyo nziza ibereyeho abanyarwanda bose. Mu kwezi gushize nagiriye ikiganiro cyiza kuri televiziyo yaho, cyerekeye abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda. Icyo kiganiro cyari giteguye kinyamwuga, kandi gicukumbuye. Mu mirimo nshinzwe, nagiranye kandi ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, kandi narabyishimiye muri rusange.”

Iyi radiyo rero, ndetse n’andi yo mu Rwanda, bindutira kure VOA, BBC, France 24, Al Jazeera n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga. Radiyo na Televiziyo byo mu Rwanda biri ku rwego rwa buri Munyarwanda, uko yaba ateye kose, uko yaba asa kose, cyane cyane umukozi w’Imana n’umukirisitu bagomba kwiyoroshya no kwicisha bugufi, nk’uko Bibiliya ibitwigisha.”

Abanyamakuru bandika inkuru z’imyidagaduro,ku munsi w’ejo, bashyize hanze itangazo ryamagana amagambo ya Aline Gahongayire yuzuyemo ubwibone no gusebanya,basaba Abanyarwanda kutayaha agaciro.


Ubutumwa Amb.Nduhungirehe yahaye Gahongayire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa