skol
fortebet

Ange Kagame yahishuye indirimbo ubu yagize umugenzo wa mugitondo

Yanditswe: Tuesday 02, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Ange Ingabire Kagame yashyize hanze ko indirimbo y’umuhanzi wo muri Nigeria, Omah Lay yitwa ’’ Godly’’ ari yo arimo yiyumvira muri ibi bihe.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa kuri Twitter yavuze ko kuri we iyi ndirimbo ari nk’umugenzo wa mugitondo aho bigeze. Ingingo yumvikanisha ko ayumva kenshi kubera kuyikunda.

Yagize ati: “Ndimo kumva ’Godly’ ya Omah Lay. Aho bigeze yabaye umugenzo wa mugitondo.” Ni ubutumwa bwaherekejwe n’inseko n’agashushanyo k’umuntu wabyinnye ataraka.

Indirimbo Godly imaze ukwezi kumwe kuri Youtube, imaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni zirindwi na magana inani. Abayikunze ni ibihumbi 103 naho abayanze ni 1, 800 mu gihe abakunda umuziki bamaze kuyitangaho ibitekerezo 6,025.

Omah Lay mu minsi ishize wari wafungiwe muri Uganda, amazina ye ni Stanley Omah Didia. Yavutse kuwa 19 Gicurasi 1997. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akanazitunmganya. Yatangiye kumenyekana mu 2020 ubwo indirimbo yise ’’ You’’ yakundwaga cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa