skol
fortebet

Anne Jakapong wihinduje igitsina yaguze irushanwa rya Miss Universe

Yanditswe: Thursday 27, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’icyamamare muri Thailand, Anne Jakapong Jakrajutatip uzwiho kuba yarihinduje igitsina, yamaze kugura irushanwa rya Miss Universe kuri miliyoni 20 z’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Anne Jakapong Jakrajutatip asanzwe ari nyiri JKN Global Group, ikigo gisanzwe gifite ibiganiro bikomeye ku ma televiziyo yo muri Thailand.

Ku rundi ruhande ariko iri rushanwa nubwo ryaguzwe n’uyu mugore rizakomeza gutegurwa n’abari barisanganywe barimo uwari CEO Amy Emmerich na President waryo Paula Shugart.

Aba bari bariyiboye mu gihe cy’imyaka irindwi yari ishize bariguze n’uwahoze ari umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump wari umuyobozi waryo kuva mu 1996 kugeza mu 2015.

Irushanwa rya Miss Universe riri mu akomeye ku Isi, ryatangiye gutegurwa mu 1952 bisobanuye ko rimaze imyaka 70.

Mu 2021 ubwo iri rushanwa riheruka kubera muri Israel ryegukanywe n’umuhindekazi, Harnaaz Kaur Sandhu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa