skol
fortebet

Apotre Gitwaza yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 2 Ukuboza 2016 ni bwo amashusho y’indirimbo ‘Mana kiza bene wacu’ ya Apotre Dr Paul Gitwaza yashyizwe kuri Youtube. Producer Mariva wakoze amashusho y’ iyi dirimo yavuze aya mashusho yatangiye gukorwa mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.
‘Mana kiza bene wacu’ ni imwe mu ndirimbo za Apotre Gitwaza zikunzwe na benshi ndetse na we ubwe akaba ayikunda cyane bitewe n’ubutumwa burimo bwigisha benshi akaba ari nayo mpamvu ariyo yahereyeho akora amashusho.
Ngo izindi ndirimbo zisigaye nazo (...)

Ngo izindi ndirimbo zisigaye nazo arateganya kuzikorera amashusho mu gihe kitarambiranye.

Jado Kabanda umwe mu bayobozi ba Radio Authentic akaba n’umwe mu bareberera ibihangano bya Apotre Dr Paul Gitwaza, yavuze ko Apotre Gitwaza yakoze aya mashusho nyuma yo kubisaba n’ abakunzi b’ indirimbo ze.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Mana kiza bene wacu’ ya Apotre Gitwaza kuri ubu ari kunyura cyane kuri Televiziyo ya Zion Temple yitwa Authentic Tv igaragarira kuri shene (Chanel) ya 54 kuri Star Times. Apotre Dr Paul Gitwaza ni we watangije itorero Zion Temple ari naryo ryaje gutangiza Authentic Tv.

Ntabwirwa(Kanyombya) amenyo yamushize mu kanwa kubera gukubitwa amacupa

"Mana umva isengesho ryanjye Mana reba agahinda kanjye, icyo nkwingingira ni uko bene wacu bakizwa" Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo. Mu mashusho yayo hagaragaramo Kanyombya uza mu mwanya wa Ntabwirwa wasenyeye urugo rwe mu kabari kugeza ubwo bamukubitirayo kubera gusinda bakamukura amenyo ndetse akaza no kwirukanwa ku kazi yakoraga azira ubusinzi.

Kanda kuri iyi Link https://www.youtube.com/watch?v=vaFwQaBcOJw urebe amashusho y’ indirimbo ‘Mana kiza bene wacu’

Src: Inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa