skol
fortebet

Ariel Wayz yahishuye uko yisanze ari umufana wa Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 09, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Ariel Wayz umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera impano ye itangaje yahishuy uko yisanze ari umufana w’ikipe ya Rayon Sports kandi atari asanzwe ari umufana w’umupira w’amaguru.

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022 Ariel Wayz yakiriwe nk’umufana wa Rayon Sports, nyamara mbere y’aho ntabwo yajyaga agaragara cyane mu bijyanye no gufana umupira w’amaguru.

Mu kiganiro n’Igihe Ariel yavuze ko atigeze yisanga cyane mu bijyanye n’umupira w’amagaru gusa yakuruwe n’uburyo abafana ba Rayon Sports bayikunda, bituma nawe ayiyumvamo.

Ati “Ntabwo nakundaga umupira w’amaguru ariko abantu batumye nkunda Rayon ni abafana bayo. Narebye ukuntu bayikunda, bituma nanjye nyikunda kubera ukuntu baba bayifana.”

Uyu muhanzikazi uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo’You should know’ikomeje kuvugisha benshi kubera imyambara yagaragayemo yambaye aho usanga yari yikozeho nk’abakobwa mu gihe abenshi bamumenyereye yambaye nk’abasore.

Ariel Wayz yavuze ko yategereje kwambara iyo myambaro mu rwego rwo kwerekana ubuhanzi no guha abakunzi be ibishya kugira ngo batamurambirwa.

Ati “Abahanzi tuba dufite byinshi dushaka kuvuga imyenda nayo iba ari ikindi kintu gitanga ubutumwa. Impamvu nabikoze ni uburyo bwo kugaragaza ubuhanzi bwanjye no guhindura. Nkeka ko abantu bari bararambiwe uko nambara kwari ukugira ngo abantu batabirambirwa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa