skol
fortebet

Asinah witegura kumurika album yashyize hanze amashusho ya ‘Happy Time’

Yanditswe: Sunday 27, Nov 2016

Sponsored Ad

Asinah umaze hafi umwaka yinjiye muri muzika mu njyana ya Dancehall, akomeje gukora cyane ngo agaragaze ko ari umuhanzi ufite ejo hazaza heza. Indirimbo yise ‘Iz’ubu’ yakoranye na Spaxx niyo yahereyeho, imwinjiza mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda.
Yakurikijeho ‘Game is Over’ yakoranye n’umuraperi Neg G The General ndetse na ‘Do it’. Ubu yamaze no gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Happy time’. Iyi ndirimbo isohokanye n’amashusho yayo yayikorewe na Producer Washington wo muri Uganda, amashusho (...)

Sponsored Ad

Asinah umaze hafi umwaka yinjiye muri muzika mu njyana ya Dancehall, akomeje gukora cyane ngo agaragaze ko ari umuhanzi ufite ejo hazaza heza. Indirimbo yise ‘Iz’ubu’ yakoranye na Spaxx niyo yahereyeho, imwinjiza mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda.

Yakurikijeho ‘Game is Over’ yakoranye n’umuraperi Neg G The General ndetse na ‘Do it’. Ubu yamaze no gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Happy time’. Iyi ndirimbo isohokanye n’amashusho yayo yayikorewe na Producer Washington wo muri Uganda, amashusho ayatunganyirizwa na Producer Bmjizzo, umunyarwanda ubusanzwe ukorera akazi ke mu Bubiligi.

Asinah yatangarije inyarwanda.com ko ibikorwa aribyo ashyize imbere mu kugaragariza abanyarwanda ko yinjiye muri muzika bitamugwiririye. Ati “ Ubu ndi gukora cyane. Iki nicyo gihe cyanjye ngo ngaragarize Abanyarwanda ko nshoboye. Nubwo ntamaze igihe kinini muri muzika, kuririmba ni impano nifitemo, abakunda ibihangano byanjye sinteze kubatenguha.”

Asinah avuga ko afite indi mishinga myinshi y’indirimbo agomba gushyira hanze mu gihe gito mu rwego rwo kurangiza album ye ya mbere yise’Izubu’. Ni album azamurika mu mpera z’uyu mwaka , mu kwezi k’Ukuboza. Ni igitaramo avuga ko kizaba giteguye neza, harimo udushya ariko icy’ingenzi kuri we ngo ni ukuzagaragaza ko ari umuhanzi ubikora nk’umwuga.

Ati “Ubu fite imishinga myinshi harimo iyo ndi gukorana na Raadio na Weasle , ndi kwitegura kurangiza album..mu kuyimurika nzakora igitaramo gikomeye ku buryo kizatandukana n’ibindi mwabonye byo kumurika album. Nzigaragaza nk’umuhanzi ubikora by’umwuga...Nicyo gihe nzaba mbonye cyo kugaragaza urwego ngezeho muri muzika.”

Reba hano amashusho ya ’Happy Time’ sinah umaze hafi umwaka yinjiye muri muzika mu njyana ya Dancehall, akomeje gukora cyane ngo agaragaze ko ari umuhanzi ufite ejo hazaza heza. Indirimbo yise ‘Iz’ubu’ yakoranye na Spaxx niyo yahereyeho, imwinjiza mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda. Yakurikijeho ‘Game is Over’ yakoranye n’umuraperi Neg G The General ndetse na ‘Do it’. Ubu yamaze no gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Happy time’. Iyi ndirimbo isohokanye n’amashusho yayo yayikorewe na Producer Washington wo muri Uganda, amashusho ayatunganyirizwa na Producer Bmjizzo, umunyarwanda ubusanzwe ukorera akazi ke mu Bubiligi.

Asinah yatangarije inyarwanda.com ko ibikorwa aribyo ashyize imbere mu kugaragariza abanyarwanda ko yinjiye muri muzika bitamugwiririye. Ati “ Ubu ndi gukora cyane. Iki nicyo gihe cyanjye ngo ngaragarize Abanyarwanda ko nshoboye. Nubwo ntamaze igihe kinini muri muzika, kuririmba ni impano nifitemo, abakunda ibihangano byanjye sinteze kubatenguha.”

Asinah avuga ko afite indi mishinga myinshi y’indirimbo agomba gushyira hanze mu gihe gito mu rwego rwo kurangiza album ye ya mbere yise’Izubu’. Ni album azamurika mu mpera z’uyu mwaka , mu kwezi k’Ukuboza. Ni igitaramo avuga ko kizaba giteguye neza, harimo udushya ariko icy’ingenzi kuri we ngo ni ukuzagaragaza ko ari umuhanzi ubikora nk’umwuga.

Ati “Ubu fite imishinga myinshi harimo iyo ndi gukorana na Raadio na Weasle , ndi kwitegura kurangiza album..mu kuyimurika nzakora igitaramo gikomeye ku buryo kizatandukana n’ibindi mwabonye byo kumurika album. Nzigaragaza nk’umuhanzi ubikora by’umwuga...Nicyo gihe nzaba mbonye cyo kugaragaza urwego ngezeho muri muzika.”

Reba hano amashusho ya ’Happy Time

Src: Inyarwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa