skol
fortebet

Aya niyo mafoto y’urubyiruko nyarwanda agera kuri 25 akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’umwimerere wayo(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 01, May 2017

Sponsored Ad

Amafoto cyangwa se Photoshoot ni kimwe mu bintu mu Rwanda kigenda gitera imbere cyane cyane mu rubyiruko..aho usanga rwitabira cyane icyitwa Photoshoot..iyo ugenekereje mu Kinyarwanda Photoshoot ni ifatwa ry’amafoto menshi atandukanye no mu buryo bugiye butandukanye..!Ubusanzwe Photoshoot yarimenyerewe cyane mu bihugu byagiye bitera imbere mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga..aho usanga urubyiruko rwaho rwitabira icyo twita Photoshoot mu rwego rwo kubona amafoto meza rushyira ku nkuta (...)

Sponsored Ad

Amafoto cyangwa se Photoshoot ni kimwe mu bintu mu Rwanda kigenda gitera imbere cyane cyane mu rubyiruko..aho usanga rwitabira cyane icyitwa Photoshoot..iyo ugenekereje mu Kinyarwanda Photoshoot ni ifatwa ry’amafoto menshi atandukanye no mu buryo bugiye butandukanye..!Ubusanzwe Photoshoot yarimenyerewe cyane mu bihugu byagiye bitera imbere mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga..aho usanga urubyiruko rwaho rwitabira icyo twita Photoshoot mu rwego rwo kubona amafoto meza rushyira ku nkuta nkoranyambaga zarwo.

Nubwo ariko umuntu yavuga ko Photoshoot iri kugenda ifata izindi ntera mu Rwanda mu rubyiruko..ikibabaje nuko abitwa ko bakayitabiriye ubwo ndavuga abasitari bo siko bayitabira kandi nyamara byari ngombwa..ugasanga nk’umusitari runaka afite ifoto imwe gusa ari nayo igenda ikoreshwa mu binyamakuru yonyine kugeza igihe runaka azagirira ikintu umuntu yakwita nk’imanuka yagiye nko mu birori runaka cyangwa mugukora amashusho y’igikorwa runaka maze akaba aribwo abona indi foto.!

Bityo ni kubwiyo mpamvu umuryango.rw twegereye umwe mu basore bamaze kubigira umwuga mu gufotora ndetse n’amafoto ye akazajya agenda akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bitewe nubwiza aba afite..uwo musore twaganiriye ubundi ubusanzwe amazina ye ni Abdoul-Ratif Twiringiyimana uzwi ku mazina ya BUCHI Photographer ukunze gukoresha ikirangantego cya PLANET Pictures maze nawe atubwira uko abona urubyuruko rugenda rwitabira Photoshoot ndetse atuvira imuzi nuko yatangiye ibintu byo gufotora kugeza naho abigira n’umwuga.

Buchi ufotora akanakora amafoto

Buchi Photographer ni muntu ki ubusanzwe?”Buchi ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko,wavukiye mu mujyi wa Kigali akarere ka Nyarugenge,yize ikiburamwaka n’amashuli abanza ku kigo kizwi nka EMPIB giherereye muri Nyarugenge,hanyuma amashuli Yisumbuye ayiga mu kigo cya ESSI “Ecole Secondaire Scientifique Islamique” mu ishami rya MPG “Maths Physics and Geography”akaba yararangije amashuli y’isumbuye mu mwaka wa 2014.

Buchi akaba yaratangiye ibintu byo gufotora mu mwaka wa 2010 akoresha Camera izwi nka Digital Cybershot..akaba yarabitangiye asa nk’umuntu wishimisha gusa abikunda..Nyuma nibwo yaje kwitabira amahugurwa ya Photograph yari yateguwe n’ikigo kimwe cy’abanyamerika mu mwaka wa 2012 ari nayo yaje gukuramo impamyabumenyi y’ubunyamwuga muri Photograph ari nabwo yaje guhita agura Camera izwiho gufotora yo mu bwoko bwa NIKON D3100 ..bityo kuva icyo gihe kugeza ubu akaba akoresha Camera yo mu bwoko bwa NIKON D600.

Mu kiganiro n’umuryango.rw Buchi twamubajije uko we abona urubyiruko rwitabira Photoshoot maze nawe adusubiza muri aya magambo “Urubyiruko rwo mu Rwanda iyo urebye ruri kugenda rujijuka cyane ari nako ruragenda rumenya n’akamaro k’ifoto..kuko ifoto ni urwibutso rwuwo wahoze uriwe”.

Buchi ubwo kandi twamubazaga ku bintu byagiye bivugwa ko muri Photoshoot ahanini urubyiruko ariho rukura ubusambanyi ngo bitewe nuburyo ahanini abenshi usanga bahindurira imyenda ku karubanda maze adusubiza aseka agira ati “Hhaha…abavuga ibyo njye sinzi aho babikura pe..kuko njyewe uko nkora bitandukanye kure nibyo bavuga..ibyo nabyita ubu Unprofessional kuko njyewe Photoshoot nkora ziba ziri Private..nukuvuga ngo z’umuntu ku giti cye...kuko njye iyo umuntu ashaka ko mufotora mbanza kumubaza niba afite aho mufotorera hari Securite cyangwa hatabangamiye umuntu uwo ariwe wese ,yaba atahafite ubwo bikaba ngobwa ko njye munjyana ahabugenewe “Studio”….Rero ibyo bintu bavuga ngo ubusambambany n’ibindi..ubwo nuko Photoshoot itaba yakozwe mu buryo bw’ubunyamwuga..cyangwa se igakorwa mu kavuyo..”.

Tubajije Buchi niba hari abasitari banjya bamugana ngo abafotore maze atubwira ko atari benshi ukurikije abasitari bari mu Rwanda…tumubajije impamvu bakiri bake maze atubwira ko abasitari benshi bo mu Rwanda bataramenya agaciro k’Ifoto bitewe nuko ifoto y’umusitari mu bindi bihugu byateye imbere iri mu biranga umusitari..ndetse ikaba yanamufasha kugurisha .

Mu gusoza twabajije Buchi niba afotora urubyiruko gusa maze atubwira ko umuntu wese ushaka haba amakwe,ibirori runaka nibindi ko nabyo abifotora..Hanyuma tumubajije ibanga yaba akoresha kugira ngo amafoto ye akurwe cyane kugeza naho akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga maze atubwira ko ari ukubera uburyo afotoramo ..kuba afite umwihariko atashatse kutubwira ndetse n’ubumenyi mu binjyanye no gufotora ndetse no gukora ifoto.

REBA AMWE MU MAFOTO Y’URUBYIRUKO AKOMEJE GUKWIRAKWIZA KU MBUGA NKORANYAMBAGA BIVUGWA KO YAFOTOWE NA BUCHI:























Aya mafoto mubyukuri uyarebye wagira ngo ntiyafotowe cyangwa se ngo akorerwe mu Rwanda..bitewe n’umucyo wayo ndetse nandi mafoto mwabonye y’ibidukikije nayo ni umwimerere pe.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa