skol
fortebet

B-Threy n’umukunzi we Keza bari kwitegura imfura yabo nyuma y’amezi 3 barushinze[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 23, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’Umuraperi B-Threy n’Umufasha we Keza Naillah bari kwitegura kwibaruka imfura yabo, nyuma y’iminsi 73 bashyingiranywe mu muhango wabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali.
Mu mashusho Keza Naillah yatambukije ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza atwite inda nkuru, arenzaho amagambo agaragaza ko yishimiye kuba agiye kwibaruka imfura.
Keza yatambukije aya mashusho agaragaza ko atwite inda nkuru, nyuma y’iminsi mike atangaje ko B-Threy yamubereye umubyeyi wa kabiri, inshuti ye (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’Umuraperi B-Threy n’Umufasha we Keza Naillah bari kwitegura kwibaruka imfura yabo, nyuma y’iminsi 73 bashyingiranywe mu muhango wabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Mu mashusho Keza Naillah yatambukije ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza atwite inda nkuru, arenzaho amagambo agaragaza ko yishimiye kuba agiye kwibaruka imfura.

Keza yatambukije aya mashusho agaragaza ko atwite inda nkuru, nyuma y’iminsi mike atangaje ko B-Threy yamubereye umubyeyi wa kabiri, inshuti ye magara, akaba n’ingabo imukingira.

B-Threy aherutse kwifashisha umufasha we mu mashusho y’ndirimbo nshya yise “Nakwica” yakoze akubutse mu rugendo ruzenguruka ibihugu birimo Kenya, yaherekejemo inzu y’imideri ya Moshions.

Tariki 11 Werurwe 2023 ni bwo umuraperi Muheto Bertrand uzwi nka B Threy yarongoye Keza Nailla bari bamaze igihe mu rukundo.

Amafoto agaragaza Keza Naillah [Umufasha wa B Threy] atwite inda inkuru

B Threy yashyingiranywe na Keza Naillah tariki 11 Werurwe 2023, mu muhango wabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa