skol
fortebet

Ba banyamakuru b’imikino David Bayingana,Jean Luc,Gicumbi ,Fuade,Sidick na Jado Castar hamenyekanye Radio nshya bagiye kuzajya bumvikaniraho

Yanditswe: Thursday 18, Jun 2020

Sponsored Ad

Mu minsi ishize, nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, havuzwe iyirukanwa ry’abanyamakuru bari bakunzwe mubiganiro by’imikino kuri Radio na TV 10.

Sponsored Ad

Jean Luc Imfurayacu, Gicumbi, Sidick, Uwihanganye Fuade, bari bakunzwe kuri Radio 10 mukwirukanwa babimburiwe n’abahoze ari abayobozi babo, Bagirishya Jado Castar na David Bayingana, birukanwe bikavugwako bahombeje ikigo cy’itangazamakuru bakoreraga.

Kuri ubu aba bose birukanywe kuri Radio na TV 10, bagiye kujya bumvikana kuri Radio nshya ya B&B FM (UMWEZI).

Aba banyamakuru biyongeraho, Iradukunda Yvonne na we wakoraga kuri radio Radio TV 10, Uwimana Clarisse wakoreye amaradiyo nka Flash FM, Contact FM&TV ndetse na Vison FM..

Iradukunda Yvonne(imubomoso mu bicaye), Jado Castar(hagati), Uwimana Clarisse(iburyo), Imfurayacu Jean Luc(uwa mbere uhereye iburyo mu bahagaze), Fuade, Sidick, Gicumbi na David Bayingana

Aba kandi biyongeraga ku banyamakuru babiri bari abayobozi b’iyi radio, Bagirishya Jean de Dieu Castar na David Bayingana bari batandukanye n’iyi radio mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Aba bose bakaba bagiye guhurira kuri radio imwe yashinzwe na Bagirishya Jean de Dieu Castar na David Bayingana yitwa B&B FM (Bagirishya na Bayingana).

Biteganyijwe ko iyi radio izatangira gukora mu mpera z’iki cyumweru cyangwa se mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa