skol
fortebet

Amagambo akakaye hagati ya Bad Rama na Gahunzire Arstide wahoze ari umujyanama wa The Mane

Yanditswe: Tuesday 04, May 2021

Sponsored Ad

Gushwana birakomeje hagati ya Aristide Gahunzire wasubije Bad Rama wahoze ari shebuja muri The Mane Music, ko mu gihe bamaze bakorana atari mu igeregezwa kuko atashoboraga kumugerageza kandi amurusha ubunararibonye mu muziki..

Sponsored Ad

Umwuka mubi hagati y’aba bagabo bari bamaze igihe bakorana watangiye gututumba nyuma y’uko Gahunzire asezeye muri The Mane music, ibaruwa isezera ye ikaba yaragiriye hanze rimwe n’iy’umuhanzikazi Queen Cha ziza zikurikiwe n’iya Marina.

Ibi byavugwaga ko bishobora kuba ari akagambane bakoze mu rwego rwo gusenya The Mane Music.

Nyuma yo gutandukana, Bad Rama na Gahunzire batangiye kurebana ay’ingwe ariko nta ruhande na rumwe rwari rwagatinyutse gutunga agatoki urundi.

Mu kiganiro Bad Rama aherutse gukorera ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yatunguwe no kumva Gahunzire avuga ko hari amadeni amufitiye nyamara nta masezerano yigeze agirana nawe.

Bad Rama yavuze ko yahuye na Gahunzire nk’umusore yari azi neza ko akunda umuziki, amwemerera kwinjira muri The Mane ngo bagerageze barebe niba babasha gukorana.

Nyuma y’iki kiganiro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama yavuze ko mu gihe gito azagaragaza akagambane kabaye muri The Mane Music kugeza ubwo abantu bose basezeye.

Ati “Ndashimira cyane urukundo mukomeje kugaragariza The Mane, mu gihe gito ukuri kuzajya ahagaragara kandi abihishe inyuma y’ibi byose nabo bazamenyekana, n’imigambi yabo mibisha yo gusenya ibikorwa benshi mwakunze.”

Mumakuru dukesha Igihe yavuze ko yemeranya na Bad Rama ko nta masezerano bagiranye, icyakora ahamya ko kuba ntayo basinyanye byaturutse ku bushake bwe aho kuba igeragezwa nk’uko byari byatangajwe.

Yagize ati “Umuntu ntabwo ashobora kugerageza umurusha ubunararibonye, Bad Rama niwe waje kunshaka cyane, iyo nza kubishaka nari kumusaba amasezerano ariko imikorere yo muri The Mane Music ntabwo yari gutuma dusinya amasezerano runaka.”

Uyu musore yongeye guhakana ibyo kuba yaragambaniye The Mane, avuga ko ibyo ari ibihuha kuko na nyir’ubwite yivugiye ko yari azi neza ko Queen Cha yiteguye gusezera.

Gahunzire yavuze ko nyuma yo gutandukana na The Mane, atekereza ko ntacyo bamwishyuza, icyakora ngo hari ibyo yakabaye abishyuza nubwo yabirenze ubu akaba yaratangiye gutekereza gahunda ze nshya.

Ati “Nibaza ko nta kintu banyishyuza, ni njye wakabaye mfite ibyo mbishyuza ariko simbitindaho, nahisemo kubirenga ubu ndi gutekereza kuri gahunda zanjye nshya.”

Mu kugira inama Safi Eric wagizwe Umuyobozi mushya wa The Mane Music, Gahunzire yongeye kujomba agahwa Bad Rama.

Mu magambo y’ubutumwa Gahunzire yageneye uyu murumuna wa Bad Rama wagizwe Umuyobozi mushya wa The Mane , yamusabye kuzagira ubushishozi mu kwiga ibibazo byatumye iyi Label igira ibibazo byatumye abahanzi baragiye bayivamo.

Ati “We ni mushya muri ibi bintu, ntekereza ko akwiye kwicara akiga, agatekereza neza ikibazo The Mane yagiye ihura nacyo, niba bagiye gusinyisha abahanzi bashya bazagerageze babiteho bareke gukora bareba inyungu zabo zirimo kwimurika.”

Mu gusoza, Gahunzire yasabye Bad Rama kugerageza akareba imbere heza ha The Mane akirinda guherekeresha amagambo mabi abo batandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa