skol
fortebet

Bably yasezeranye n’ umukunzi we yari yarahishe itangazamakuru

Yanditswe: Sunday 02, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Bably wagaragaraje ko abishoboye ndetse akaba afite indirimbo zakunzwe n’ Abanyarwanda benshi zirimo “Isezerano rya kera”, Ihaho, Isahani, Ntitugipfuye ukundi, Kuri uyu wa Gatandatu ushize nibwo yakoze ubukwe n’umukobwa witwa Bukuru Hasna bamaze imyaka 7 bakundana mu ibanga. Bably hamwe n’umukunzi we Hasna
Ni nyuma y’ uko uyu muraperi Bably yaramaze igihe I Dubai ku mpamvu zo gushakisha imibereho. Kuri ubu akaba ari kubarizwa i Kigali aho yaje gukora ubukwe n’umukunzi we.Ubwo bukwe (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Bably wagaragaraje ko abishoboye ndetse akaba afite indirimbo zakunzwe n’ Abanyarwanda benshi zirimo “Isezerano rya kera”, Ihaho, Isahani, Ntitugipfuye ukundi, Kuri uyu wa Gatandatu ushize nibwo yakoze ubukwe n’umukobwa witwa Bukuru Hasna bamaze imyaka 7 bakundana mu ibanga.

Bably hamwe n’umukunzi we Hasna

Ni nyuma y’ uko uyu muraperi Bably yaramaze igihe I Dubai ku mpamvu zo gushakisha imibereho. Kuri ubu akaba ari kubarizwa i Kigali aho yaje gukora ubukwe n’umukunzi we.Ubwo bukwe bukaba bwabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 1 Mata 2017.

Uyu muraperi,Bably yagize ati “Nagarutse inaha mu Rwanda ku mpamvu y’ubukwe narimfite niteguraga kurushinga n’umukunzi wanjye Hasna Bukuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2017, nyuma y’ubukwe ariko nkazahita mpita nsubira I Dubai aho ndimo gukura amaronko yanjye muri iyi minsi”.

Bably akaba yanatanze impamvu umuntu yavuga ko isekeje yaba yaratumye ahisha Itangazamakuru umukunzi we igihe kingana n’Imyaka 7 yose,Yagize ati “Umukunzi wanjye afite indi mpanga ye basa cyane , Nari naranze kujya mugaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi kugira ngo itangazamakuru ritazabitiranya bigateza urujijo mu bantu”.

Uyu muraperi kandi akaba atangaza ko iby’ubukwe byose nibirangira ashobora guhita asubira I Dubai ndetse ko ari naho azahita akomereza umuziki we.

Iyi nkuru turacyayikurikirana.....

E-mail:[email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa