skol
fortebet

Bad Rama yahakanye amakuru yo gutandukana kwa The Mane na Marina

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane, Bad Rama yahakanye amakuru yavugaga ko iyi nzu ahagarariye yatandukanye n’umuhanzikazi Marina.

Sponsored Ad

Ibi Bad Rama yabihakanye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana inkuru ivuga ko umuhanzikazi Marina yatandukanye na The Mane Music, ibyo Bad Rama yahakaniye kure, avuga ko impande zombi zikomeje akazi.

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com Bad Rama yabajijwe niba koko The Mane yatandukanye na Marina. Asubiza agira ati “Oya! Marina ari muri Tour du Rwanda mu kazi […] Marina ni uwacu yayivamo akajya he? Ni uwacu, akazi karakomeje.”

Inkuru zo gutandukana kwa Marina na The Mane benshi bazishingiraga ku kuba uyu muhanzikazi nta ndirimbo aheruka gusohora ndetse bamwe babishimangira ubwo Marina yagaragaraga ari gukora kazi muri Tour Du Rwanda aherekejwe n’umukunzi we Yvan Muziki aho guherekezwa na The Mane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa