skol
fortebet

Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Heritage 2015 yapfushije se umubyara

Yanditswe: Tuesday 15, Jan 2019

Sponsored Ad

Bagwire Keza Joannah wamamaye cyane mu mwaka wa 2015 ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2015 yegukanwe na Kundwa Doriane, yapfushije se mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama, nyuma y’imyaka itatu gusa na nyina yitabye Imana.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi wa Joannah yari amaze igihe kinini arwariye mu bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali, ari naho yaguye ku munsi w’ejo Taliki ya 14 Mutarama 2019, gusa indwara yari arwaye ntiramenyekana.

Bagwire Keza Joannah yitabiriye Miss Rwanda 2015 ndetse anatahana ikamba rya nyampinga w’umuco n’umurage (Miss heritage).

Joannah wavutse tariki 14 Mata 1996, aherutse gusoza amasomo ya kaminuza muri Mount Kenya University ahabwa impamyabumenyi mu Ukuboza 2018.

Joannah avuka mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera akagali ka Kinunga. Ni umwana w’imfura mu muryango w’iwabo, akaba umwe mu bana babiri iwabo bibarutse dore ko afite musaza we muto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa