skol
fortebet

Bahati yongeye kwerekana urwakunda umufasha we mu mitoma itangaje[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family uherutse gukora ubukwe n’umukobwa yavuze ko yamurutiye bose yahuye nabo , yongeye kugaragaza urw’amukunda mu mitoma itangaje.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje urukundo rudasanzwe akunda umugore we ndetse avuga ko azamukunda kugeza apfuye,

Yagize ati" Uyu munsi Ukwezi kurashize ,Uwiteka angabiye impano yampaye, umugore mwiza cyane Cecile nzagukunda kurusha uko wigeze ubyifuza cyangwa ubirota, ndagukunda, mugore mwiza Kobwa Yange".

Ni amagambo yakoze abantu ku mutima, aza ashimangira ko uyu musore akunda umugore we cyane nyuma y’ibyagiye bivugwa ko ashobora kuba agiye gushakana n’uyu mugore nyamara amukurikiyeho "Visa " nk’uko bikunze kugaragara mu basore b’iyi minsi.

Aba bombi ubu bibereye i Kigali aho bari kwirira ubuzima biturije.

Mbere yo gusezerana kubana mu Kwezi gushize kuri iyi tariki ya 05 Kanama 2023 , amagambo yari menshi mu bantu bavuga ko nta rukundo amufitiye bavuga ko icyo ashaka ari ukwirira inote( amafaranga) ya Cecile umugore we.

Gusa ariko mu hihe cyo gusezerana amaze guhabwa ijambo yabaye nkuca agasuzuguro ndetse anakuraho urujijo rwose ku bintu byose byavugwaga.

Yagize ati" Abavuga ko hari ibyo nakurikiye baribeshya kuko nzagukunda iteka ryose. Ndabizi ko umutima wanje utuje kandi uyu munsi urahamya ko ibyo bavuze byose bibeshyaga. Nari narakubwiye ko nzaguhamiriza isezerano kuri uyu munsi rero mukunzi ndagukunda cyane".

Kuri uyu munsi Bahati yongeye gusubiramo ya magambo, yongera kwerura no kugaragaza ko akunda umugore we ndetse ko nta n’amafaranga yari amukurikiyeho ahubwo ko byari imbaraga z’urukundo gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa